January 9, 2025

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ku wa 14 Kamena 2024, yatangaje urutonde ndakuka rw’Abakandida bemejwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kimwe n’Abadepite baturuka mu mashyaka yemewe kimwe n’Abigenga.

Oda Gasinzigwa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje ko Abakandida bemejwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ni Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, hakurikira Frank Habineza uturuka mu Ishyaka ‘‘Green Party’’ ndetse na Mpayimana Philippe Umukandida wigenga.

Nanone hatangajwe Abadepite bakomoka mu mashyaka yemewe mu Rwanda, hakaba hemejwe umukandida umwe wigenga ari we Nsengiyumva Janvier, kimwe n’abandi badepite bazava mu byiciro byihariye harimo abafite ubumuga, abagore kimwe n’urubyiruko.

Oda Gasinzigwa yavuze ko urutonde rw’Abakandida rwabemerewe, ruboneka ku rubuga rw’iyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).

Amatora yo gutora Abakandida akaba ateganyijwe kuzaba ku wa 14-16 Nyakanga 2024, aho buri Munyarwanda wujuje imyaka 18 ari inshingano ze, gutora umukandida yihitiyemo, umuturage akumva imigabo n’imigambi umukandida uzamugirira akamaro atitaye ku marangamutima, ahubwo akita ku mukandida uzagirira Abanyarwanda akamaro n’inyugu rusange.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *