Kandida-Perezida wa Democratic Green Party, Frank Habineza yafashe umwanya wo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru. ikiganiro kigaruka ku bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda binyuze mu matora yo ku wa 15 Nyakanga 2024.
Abagize Democratic Green Party basobanuye ko impamvu bahisemo inyoni ya Kagoma nk’ikirango cy’iri Shyaka, ari uko ibiranga iyi nyoni bijyanye n’ibyo rishyira imbere ari byo gushishoza, kureba kure no kudacika intege.
Frank Habineza yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere Democratic Green Party imaze kugeramo byagenze neza, ndetse yakiriwe neza n’inzego z’ibanze n’abaturage bakurikiranye imigabo n’imigambo yayo.
Yagaragaje ko abishingiyeho, afite icyizere ko we n’Ishyaka ahagarariye bazegukana intsinzi mu matora.