January 7, 2025

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yafunguye ku mugaragaro Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali.

Imurikagurisha riri kuba ku nshuro ya 27 ryitabiriwe n’abamurikabikorwa 795 baturutse mu bihugu birenga 20.

Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko uyu mwaka urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga bahawe urubuga kugira ngo na bo bagaragaze uruhare rwabo mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, no kubatera ingabo mu bitugu.

Aganira n’itangazamakuru Umuvugizi wa PSF, mbere gato ko expo itangira Hunde Walter, yavuze ko ibibanza by’abamurika byose uko ari 795 byamaze kwishyurwa, ndetse hakaba hari n’abamaze kurengaho bagera kuri 40, basabye guhangirwa ibibanza bishya.

Umuvugizi wa PSF avuga ko mu gihe COVID-19 yari imaze kugenza make ibibanza byishyurwaga byari nka 15%, nyuma yaho muri 2023 hafatwa ibingana na 65%, none ubu kuba hafashwe hose ngo ni ikigaragaza ko ubukungu, bumaze kuzahuka ku buryo n’abakiriya bazaba benshi.

Hunde avuga ko igihe ibibanza byafatwaga ku kigero cya 15%, abaguzi na bo babaga bagera kuri 8000, ubu rero akaba ateganya ko bashobora kwikuba inshuro zirenga eshatu.

Asaba ko abafite umwanya bajya baza hakiri kare, aho gutegereza nimugoroba kugira ngo bitabagora gutaha cyangwa kugenda nijoro mu kavuyo kenshi.

Hunde yizeye ko abamurika bazakatura ibiciro ku rugero rwa 10%-20% nk’uko ngo basanzwe babikora, ndetse bagasabwa kuzana ibicuruzwa byinshi ku buryo abakiriya batabishaka ngo babibure.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *