January 7, 2025

Pasiteri Antoine Rutayisire yagaragaje ko atishimiye umwanzuro Leta y’u Rwanda yafashe wo gufunga insengero zirenga ibihumbi bine mu gihugu hose.

Ku bwa Rutayisire yumva ko insengero zakabaye zarahawe igihe zikitegura ntabyo kuzituraho ibintu, anagaragaza ko niba hari pasiteri wakoze amakosa bitagakwiye kubazwa itorero ryose, ahubwo ko hagakwiye kubazwa pasiteri gusa ariko abakiristu bagasenga.

Mu kiganiro Rutayisire yagiranye na Ukweli Times, yavuze ko yemera ko hari insengero zitari zujuje ibisabwa; urugero nk’abatari  bafite ubwiherero, gusa nanone ko hari aho barengereye nko gusaba ko insengero zose zigira aho imodoka ziparika, akavuga ko ibyo atari ngombwa cyane.

Ati ” Niba mu miyoborere y’amadini harimo amakosa, fata pasiteri umuhane ariko ntimufunge insengero. Niba kandi hari ibyo urusengero rutujuje, banza ubateguze, kuko gufunga insengero ibihumbi bine zishobora kuba zisengeramo abantu barenga miliyoni ebyiri, urumva abo bantu ubabujije uburenganzira bwabo bemerwa n’itegeko nshinga.

Yunzemo ko yemera ko hari uburangare bwabayeho ku banyamadini, gusa nanone ko hakoreshejwe imbaraga z’umurengera, aho avuga ko ari nko kwicisha isazi ukoresheje imbunda, cyangwa kwicisha umubu inyundo.

Rutayisire yagaragaje ko Leta yagakwiye kwibuka ko amadini yose atanganya ubushobozi kuko izi ngamba zagonze cyane insengero nshya zidafite ahantu hagari, gusa akagaragaza ko nazo zifite abayoboke bagakwiye kurebwaho.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *