
Imbaga y’Abanyarwanda basaga ibihumbi mirongo ine nabitanu babukereye kuri Stade Amahoro mu muhango w’irahira ry’umukuru w’igihugu kuri uyu wa 11 Kanama 2024.
Ni ku nshuro ya kane Perezida Paul Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda nka Perezida watowe, akaba kandi yararahiriye ku yobora u Rwanda mu nzibacyuho incuro imwe.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, u Rwanda rwayobowe na Perezida Pasteur Bizimungu kugeza mu mwaka w’2000 ubwo yeguraga. Paul Kagame wari Vice Perezida yahise arihira u Rwanda kuruyobora mu nzibacyuho, hakaba hari ku wa 22 Mata 2000.
Nyuma y’imyaka 3 gusa, abanyarwanda bitoreye Perezida Kagame kubayobora muri Manda y’imyaka irindwi, arahira ku mugaragaro tariki 11 Nzeri 2003, nyuma yo gutsinda amatora yari yabaye muri Kanama uwo mwaka.
Perezida Kagame yongeye kurahira ku wa 6 Nzeri 2010, akaba yari atsindiye manda ya kabiri nyuma yo gutsinda amatora. Mu 2015, Itegeko Nshinga ryaravuguruwe Paul Kagame yemererwa kongera kwiyamamaza, atorwa mu 2017 arahira Ku wa 18 Kanama 2017.
Ku nshuro ya kane, Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda kuri uyu wa 11 Kamana 2024, ikaba ari manda y’imyaka itanu nk’uko Abanyarwanda bitoreye itegeko nshinga muri 2015 manda ikava ku myaka irindwi ikajya ku myaka 5.