May 23, 2025

Inteko Ishinga amategeko umutwe wa Sena muri DRC yatoreye Jean Michel Lukonde Sama wahoze ari Minisitiri w’intebe kuyiyobora. Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Kanama 2024, akaba yagize amajwi 84 muri 93 batoye.

Lukonde wari uhanganye na  Jonas Mukamba nawe ukomeye muri Politike ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,  yamwanikiye mu majwi cyane bituma  Jonas yegukana  amajwi 9 gusa.

Lukonde Sama yasezeranije abamutoye ndetse n’Abanye-Congo  guhindura Sena ikaba umutwe w’inteko ishinga amategeko ukora neza, ugezweho kandi abantu bisangaho, mu gihe ahuza n’icyerekezo cya Perezida Félix Tshisekedi.

Yagize ati: “Ibikorwa byanjye mu micungire y’umutwe wa sena bishingiye kuri gahunda igamije gushyiraho Sena ikora neza, igezweho kandi igerwaho”. Sama Lukonde yashimangiye akamaro ko gufatanya n’abasenateri, serivisi z’ubutegetsi, ndetse n’izindi nzego za Repubulika, mu gihe bakomeje kuba abizerwa ku cyerekezo cy’umukuru w’igihugu”.

Lukonde usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Antoine Félix Tshisekedi, yakomoje ku mubano wa DRC n’u Rwanda,  akaba  yasabye abasenateri bagenzi be guhaguruka bakajya inyuma y’umukuru w’Igihugu kugira ngo barengere ubusugire  bwa DRC.

U Rwanda na DRC bimaze igihe bitarebana neza ahanini biva ku mutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Congo,  ubutegetsi bwa Kinshasa bukaba bushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibikorwa bya M23.

U Rwanda ruhakana ibirego  ruregwa na Congo, rukavuga ko ntaho ruhurira na M23 ahubwo Congo ica ku ruhande impamvu muzi y’amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi, harimo no kuba  iki gihugu cyaracumbikiye abasize bakoze Jenoside mu Rwanda kikabaha icumbi bagakomeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *