May 23, 2025

Mubihe bitandukanye, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abamwe mu bakuru b’ibihugu bari bitabiriye umuhango w’irahira rye.

Perezida Kagame yanabonanye na Perezida wa Gabon Brice Oligui Nguema baganira ku buryo hatezwa imbere umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yanabonanye na Perezida wa Kenya, William Ruto baganira ku bufatanye bw’akarere no guteza imbere imibanire y’u Rwanda na Kenya.

Perezida wa Kenya, William Ruto, yashimiye Perezida Kagame warahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka itanu yise iyo gukomeza guteza imbere Igihugu.

Yagaragaje ko mu myaka 30 ishize, Abanyarwanda bavuye kure nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi, bongera kwiyubaka mu ngeri zose zirimo politiki, demokarasi n’ubukungu.

Ati “U Rwanda ni umunyamuryango w’agaciro mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Afurika Yunze Ubumwe n’umuryango mpuzamahanga.”

Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Angola João Lourenço witabiriye ibirori by’irahira.

Mu biganiro bagiranye, Perezida Kagame yamushimiye umuhate we mu guharanira amahoro arambye mu karere.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *