January 7, 2025

Mu Biro bye, Perezida Kagame yakiriye abana b’Abanyarwanda baherutse gutahana imidali myinshi irimo n’uwa zahabu bakuye mu marushanwa yo kumenya imibare bahatanagamo n’abandi baturutse mu bihugu 27 by’Afurika.

Kagame yababwiye ko u Rwanda rubishimira kandi ko rushaka ko bakomereza aho, bakazazana imidali nk’iyo myinshi bavanye mu kurushanwa no muzindi siyansi.

Yabibukije ko gutsindira imidali byerekanye ko bashobora guhanga udushya dufitiye u Rwanda akamaro.

Asanga ibisubizo abo bana bashobora gutanga baramutse bakomeje gushyira imbaraga muri siyansi n’imibare ari byinshi kandi byagirira akamaro na Afurika.

Ati: “ Kuba mwabonye uyu mudali byerekana ko mushobora kubona n’indi mu zindi siyansi bikagirira igihugu cyanyu akamaro ndetse na Afurika”.

Yabwiye abo bana bakiri bato ko ubushobozi bifitemo budakwiye guhagararira aho, ahubwo bakwiye kubuzamura kubera ko bari gukurira mu gihugu kibibafashamo binyuze mu kubaha uburyo buboneye bwo kwiga.

Bityo Kagame asanga abo bana bakwiye  kubishyiramo imbaraga bagakoresha igihe cyabo n’ubundi buryo bwose kugira ngo bige kandi batsinde.

Umwana watsindiye umudali wa zahabu witwa Denys Prince Tuyisenge avuga ko kuba yarawutsindiye byamuteye umurava wo gukomeza kwiga.

Ati: “ Gutsindira umudali wa zahabu byanteye imbaraga zo gukomeza kwiga cyane”.

https://pagead2.googlesyndication.com/pagead/ads?ltd_cs=1&client=ca-pub-7061880340707756&output=html&h=280&adk=2700961439&adf=2286102689&w=759&abgtt=6&fwrn=4&fwrnh=100&lmt=1724517203&num_ads=1&rafmt=1&armr=3&sem=mc&pwprc=3295217983&ad_type=text_image&format=759×280&url=https%3A%2F%2Fkiny.taarifa.rw%2Fkagame-yashimiye-abana-batahanye-imidali-mu-irushanwa-nyafurika-ryimibare%2F&fwr=0&pra=3&rh=190&rw=759&rpe=1&resp_fmts=3&wgl=1&fa=27&uach=WyJXaW5kb3dzIiwiMTUuMC4wIiwieDg2IiwiIiwiMTI3LjAuNjUzMy4xMjAiLG51bGwsMCxudWxsLCI2NCIsW1siTm90KUE7QnJhbmQiLCI5OS4wLjAuMCJdLFsiR29vZ2xlIENocm9tZSIsIjEyNy4wLjY1MzMuMTIwIl0sWyJDaHJvbWl1bSIsIjEyNy4wLjY1MzMuMTIwIl1dLDBd&dt=1724517149966&bpp=2&bdt=812&idt=2&shv=r20240821&mjsv=m202408150101&ptt=9&saldr=aa&abxe=1&eo_id_str=ID%3Ddba0c2156e00e4a8%3AT%3D1720193005%3ART%3D1724517144%3AS%3DAA-AfjaIFLRaVAWyqSON39e99DnR&prev_fmts=0x0%2C1200x280%2C264x600%2C1200x280&nras=2&correlator=2956477697393&frm=20&pv=1&u_tz=120&u_his=7&u_h=720&u_w=1280&u_ah=672&u_aw=1280&u_cd=24&u_sd=1.5&dmc=8&adx=98&ady=1541&biw=1263&bih=585&scr_x=0&scr_y=0&eid=44759876%2C44759927%2C44759837%2C31086226%2C42531705%2C44798934%2C95334828%2C95338229%2C31086139&oid=2&psts=AOrYGsmMnBpoGPeQ3pXdBE2hgyQW2BLyP8bQjF6yLyoi3SsKFDJjN4HoFFGKeyQ86s0oO0sk1jTQeakCIZEBIO35PHXmA2g&pvsid=3216031250305492&tmod=1236014654&uas=0&nvt=1&ref=https%3A%2F%2Fkiny.taarifa.rw%2F&fc=1408&brdim=0%2C0%2C0%2C0%2C1280%2C0%2C0%2C0%2C1280%2C585&vis=1&rsz=%7C%7Cs%7C&abl=NS&fu=128&bc=31&bz=0&td=1&tdf=2&nt=1&ifi=6&uci=a!6&btvi=3&fsb=1&dtd=54019

Kagame yababwiye ko u Rwanda rubishimira kandi ko rushaka ko bakomereza aho, bakazazana imidali nk’iyo myinshi bavanye mu kurushanwa no muzindi siyansi.

Yabibukije ko gutsindira imidali byerekanye ko bashobora guhanga udushya dufitiye u Rwanda akamaro.

Asanga ibisubizo abo bana bashobora gutanga baramutse bakomeje gushyira imbaraga muri siyansi n’imibare ari byinshi kandi byagirira akamaro na Afurika.

– Advertisement –

Ati: “ Kuba mwabonye uyu mudali byerekana ko mushobora kubona n’indi mu zindi siyansi bikagirira igihugu cyanyu akamaro ndetse na Afurika”.

Kagame yasabye aba bana kuzakomeza inzira barimo

Yabwiye abo bana bakiri bato ko ubushobozi bifitemo budakwiye guhagararira aho, ahubwo bakwiye kubuzamura kubera ko bari gukurira mu gihugu kibibafashamo binyuze mu kubaha uburyo buboneye bwo kwiga.

Bityo Kagame asanga abo bana bakwiye  kubishyiramo imbaraga bagakoresha igihe cyabo n’ubundi buryo bwose kugira ngo bige kandi batsinde.

Umwana watsindiye umudali wa zahabu witwa Denys Prince Tuyisenge avuga ko kuba yarawutsindiye byamuteye umurava wo gukomeza kwiga.

Ati: “ Gutsindira umudali wa zahabu byanteye imbaraga zo gukomeza kwiga cyane”.

Tuyisenge afite inzozi zo kuzaba umuhanga uhanga ibintu bifite akamaro abantu bifashisha bya buri munsi abo bita ‘Engineer’.

Uyu mwana avuga ko gukomeza kwiga imibare cyane ari byo bizatuma agera ku nzozi ze kuko asanga imibare ari inkingi yabyo.

Uretse umudali wa zahabu, abo banyeshuri bose hamwe uko ari batandatu batsindiye umudali w’umuringa( silver) n’imidali itatu y’ubutare( bronze).

rushanwa bari bitabiriye ryitwa Pan-African Mathematics Olympiad (PAMO) 2024, ryabereye muri Afurika y’Epfo ryitabirwa n’abanyeshuri bavuye mu bihugu 27 by’Afurika.

gihugu cyabaye icya mbere mu irushanwa ryo mu mwaka wa 2024 ni Maroc yakurikiwe na Afurika y’Epfo u Rwanda ruza ari urwa gatatu.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *