January 7, 2025

Mu ijoro ryakeye umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no himbaza Imana Israel Mbonyi yanyeganyeje umujyi wa Kampala by’umwihariko abari bateraniye kuri Logogo Cricket Oval.

Mu gihe cy’amasaha asaga abiri, ntiyatengushye abakunzi be bari bakubise buzuye aho afatanyije n’abacuranzi be bashyize mu mwuka abari baturutse mu bice bitandukanye bya Uganda.

Imbere y’abarenga ibihumbi 15, Mbonyi yaririmbye indirimbo ze zikunzwe na benshi muri kano Karere ziyobowe na “Nina Siri” yabaye ikimenyabose.

Mu butumwa bwe nyuma y’igitaramo, yavuze ko ari amashimwe kuri we kandi ko yanyuzwe n’uburyo abakunzi be bamwakiriye.

Ati ” Mana yanjye, Kampala mbega ijoro ryuzuye amashimwe. Wakoze Mana ku bw’ibi bihe bitazibagirana.”

Nyuma y’uko uyu muhanzi avuye ku rubyiniro, yahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Col.Joseph Rutabana amushimira ku gitaramo kiza yakoze.

Ntabwo ibitaramo Mbonyi afite muri Uganda birangiye, kuko ejo ku wa 25 Kanama afite ikindi gitaramo i Mbarara.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *