January 7, 2025

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no gihimbaza Imana Israel Mbonyi akomeje gushimira abakunzi be bo muri Uganda bamweretse urukundo rutagabanyije mu majoro abiri y’ibitaramo yahakoreye.

Unyujije amaso mu binyamakuru byo muri Uganda, inkuru nyinshi ziragaruka ku bitaramo bibiri umuhanzi Israel Mbonyi yakoze mu mpera z’icyumweru bikitabirwa n’ibihumbi by’abafana.

Ku wa Gatanu, yabanje gukora igitaramo cy’akataraboneka i Kampala kuri Lugogo Cricket Oval aho ari hamwe hatisukirwa n’abahanzi benshi muri Uganda, nyamara Mbonyi abarenga ibihumbi 15 baje kumushyigikira bataha batabishaka.

Ntabwo byari birangiriye aho kandi, kuko kuri iki cyumweru yakoze ikindi gitaramo mu mujyi wa Mbarara, aho abafana bakubise bakuzura no hejuru.

Mu butumwa bwe kuri Instagram, yashimiye abakunzi be baje kumuba inyuma, avuga ko bamweretse urukundo rw’ukuri, ashima Imana ku bw’abantu baje mu gitaramo, ashimangira ko icyubahiro ari icya yo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *