January 7, 2025

Guverinoma y’u Rwanda, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), byasinyanye amasezerano yo gukomeza ubufatanye ku kwita ku bari mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora [Gashora Emergency Transit Mechanism] mu Karere ka Bugesera.

Aya masezerano yasinyiwe i Addis Ababa, ku wa Kane tariki 22 Kanama 2024, agena ko ubu bufatanye buzageza tariki 31 Ukuboza 2025.

Mu isinywa ry’amasezerano, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi warwo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Charles Karamba mu gihe AU yari ihagarariwe na Komiseri ushinzwe Ubuzima n’Ibikorwa by’Ubutabazi, Amb Minata Samate Cessouma.

Umuyobozi wa UNHCR mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Ibiyaga Bigari, Dr Mamadou Dian Balde, nawe yitabiriye isinywa ry’aya masezerano.

Tariki 14 Ukwakira 2021, ni bwo u Rwanda rwemeye ko ruzakomeza gukoresha Inkambi y’Agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023.

Icyo gihe byatangajwe ko ubushobozi bw’Inkambi y’Agateganyo ya Gashora bwongerewe bukava ku kwakira abantu 500 icya rimwe, bakaba 700.

Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo u Rwanda, Umuryango w’Afurika Yunze Ubunmwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi  (UNHCR), byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yatumye rwakira impunzi zaturutse muri Libya.

Binyuze mu kuvugurura ayo masezerano, Leta y’u Rwanda izakomeza kwakira no guha umutekano n’ibindi byangombwa nkenerwa impounzi n’abimukira cyangwa abandi bantu bari mu kaga bakuwe mu bigo bari bafungiwemo muri Libya.

U Rwanda rwakira aboherejwe ku bushake bwabo, kandi iyo bahageze bahabwa ibyangombwa byose nkenerwa ku bufatanye na UNHCR mu gihe bagitegereje kubona ibihugu by’i Burayi n’Amerika byemera kubakira bikabatuza mu buryo buhoraho.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *