January 7, 2025

Mu karere ka Musanze, urubyiruko rusaga 80 rwibumbiye muri Kompanyi yitwa MTC rurarira ayo kwarika nyuma yo kubura irengero ry’amafatanga yabo asaga Miliyoni 15 z’Amanyarwanda.

Ikigo cy’ubucuruzi kizwi MTC, kigizwe n’abanyamuryango bagera kuri 86, bavuga ko uwitwa Bizimana Jean Claude yafashe igice kimwe cy’abanyamuryango acyumvisha ko hari bamwe mu banyamuryango bakwiye kwirukanwa ku nyungu ze bwite nk’uko Rwemarika Djuma abivuga.

Yagize ati: “Twashinze kampani tugamije kwiteza imbere ariko mu myaka igera muri 5 twizigamira amafaranga ndetse dutanga n’imisanzu, aho umunyamuryango yasabwaga umugabane shingiro w’ibihumbi 20, ndetse hari n’abagiye batanga agera ku bihumbi 500, ibi byose byatangiye acamo koperative ibice bibiri bamwe barahezwa abandi batanze imigabane yabo bajemo nyuma nabwo baciwe amafaranga menshi barahezwa bituma badakora kuko nta seta bagiraga, twifuza ko inzego bireba zadufasha gukemura iki kibazo, kuko n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burakizi”.

Undi munyamuryango witwa Ntakirutimana Enock avuga ko kampani yabo irimo amakimbirane kimwe no kwikubira umutungo biterwa na Bizimana Jean Claude ari nawe Perezida wa MTC

Ntakirutimana Enock asanga hakwiye igenzuramutungo muri MTC.
Yagize ati: “Kompanyi yacu yatangiye ikora neza ariko Umuyobozi wayo Bizimana Jean Claude, yarayifashe ayigira akarima ke, kuko ntiwavuga, iyo ushatse kuvuga urahohoterwa, akakwirukana, ibyo ntacyo bitwaye yenda aramutse akwirukanye akaguha imigabane yawe nta kibazo, ariko ntabwo wayibona kuko asaga miliyoni 15 twizigamiye ntituzi irengero, dusaba ko ukuri kujya ahagaragara uyu Perezida Bizimana akaryozwa umutungo wa Kampani yacu, kuko ibi bintu biratudindiza mu iterambere ryacu.”

Bizimana Jean Claude ari nawe uvugwa ko yaciyemo abanyamuryango ibice bibiri akaba ari na we Perezida wa Kompanyi MTC, avuga ko abavuga ibyo bintu ari ababeshyi kandi ko nta macakubiri avugwamo yemwe n’ayo mafaranga bavuga ko yarigishijwe ari ibihuha.

Yagize ati: “Abavuga ko hari amafaranga yanyerejwe barabeshya kuko ikibazo kigeze kuvuka ni icy’amafaranga angana na miliyoni ebyiri n’igice nari nakuye kuri konti ariko kubera ko nagize ikibazo cy’uburwayi nkayakoresha nta yandi navuga ko yaburiwe irengero kandi ayo nayo naje kuyasubiza”.

Akomeza agira ati: “Niba rero hari n’andi bavuga ko batazi irengero ryayo numva bavuga ko agera kuri miliyoni 15 ibyo bizakurikiranwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe igenzuramutungo, abo bose kandi bavuga ko bakorewe ihohoterwa ni bamwe mu bashaka gusenya kampani, imiryango irakinguye kandi hari ibiganiro birimo gukorwa kugira ngo iki kibazo gihabwe umurongo”.

Aya makuru ariko asa nk’aho yabaye mashya mu matwi y’umuyobozi w’akarere ka Musanze Claudien Nsengiyumva, akaba yaravuze ko ari ubwa mbere abyumvise. Ni mu gihe abanyamuryango ba Kampani bo bavuga ko bandikiye ibaruwa akarere ka Musanze, bakamenya Police ndetse n’Intara.

Mayor Claudien  ati: “Ntabwo njye nari nzi amakimbirane ari muri iyo kampani, ariko noneho ubu ngiye kubikurikirana iki kibazo gihabwe umurongo, kuko nta muntu n’umwe wemerewe kwikubira umutungo w’abanyamuryango.”

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *