January 7, 2025

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byagabanutse, aho Lisansi yavuye ku mafaranga 1,629 kuri litiro igashyirwa ku 1,574 Frw ikaba yagabanutseho amafaranga 55 kuri litiro imwe, naho mazutu litiro iva ku mafaranga 1,652 ishyirwa ku 1,576 ikaba yagabanutseho amafaranga 76 kuri litiro imwe.

Ibi biciro bishya byasohotse mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ukwakira 2024, imenyesha Abanyarwanda bose ko mu gihe cy’amezi abiri ari imbere uhereye kuri iyi tariki yasohoreyeho itangazo kuva saa moya za nimugoroba ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bivuguruwe.

RURA yatangaje ko Igiciro cya Lisansi ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,574 kuri Litiro, naho igiciro cya Mazutu ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,576 kuri Litiro.

Iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Ibi biciro bizagenderwaho mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, bivuze ko nyuma yayo bizongera kuvugururwa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *