January 7, 2025

Ikipe y’igihugu Amavubi yanyagiwe na Benin ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa gatatu wo mu itsinda D, icyizere cyo kujya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 gitangira kuyoyoka.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, kuri Stade Felix Houphouet Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Muri uyu mukino, Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yari yahisemo kubanza mu kibuga ikipe yifashishije anganya na Nigeria muri Nzeri.

Amavubi yari hanze yatangiye neza umukino maze ku munota wa gatanu yaremye uburyo bw’igitego ku mupira wahinduwe na Omborenga Fitina, habuze gato ngo myugariro wa Bénin yitsinde.

Ku munota wa karindwi Benin yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu Steve Mounie n’umutwe  kuri koruneri yatewe neza na Dokou Dodo.

Amavubi yakomeje guhanahana umupira neza ariko ntibigire icyo bitanga, dore ko yagorwaga no gusatira izamu rya Bénin.

Ku munota wa 37, Amavubi yakoze impinduka Niyigena Clement yasimbuye Manzi Thierry wari wagize ikibazo cy’imvune.

Igice cya mbere cyarangiye Benin iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yatangiranye impinduka Nshuti Innocent asimburwa na Mbonyumwami Taiba.

Ikipe y’Igihugu yarimo ishaka igitego cyo kwishyura, yaje gutsindwa ibitego bibiri bikurikiranye bya Andreas Hountondji ku munota wa 67 na Hassane Imourane ku wa 70, byombi biturutse ku mashoti akomeye yaterewe inyuma y’urubuga rw’amahina akaruhukira mu izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre umaze iminsi mu bihe byiza muri Afurika y’Epfo.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Benin ibitego 3-0, icyizere cyo kujya mu gikombe cy’Afurika ruherukamo mu 2004 gitangira kugabanyuka. 

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kuri Stade Amahoro. 

Undi mukino wabaye muri iri tsinda Nigeria yatsinze Libya igitego 1-0.

Kugeza ubu Nigeria ni yo iyoboye itsinda n’amanota arindwi, ikurikiwe na Benin n’amanota atandatu, U Rwanda ni urwa gatatu n’amanota abiri mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *