January 7, 2025

CG (Rtd) Gasana Emmanuel

Bamporiki Edouard

Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko mu gihe abandi 2,017 bari barakatiwe n’inkiko bafunguwe by’agateganyo. Muri abo bahawe imbabazi harimo na CG (Rtd) Gasana Emmanuel na Bamporiki Edouard

Gutanga imbabazi kuri abo bantu 32, byemejwe n’itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024.

CG (Rtd) Gasana Emmanuel yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ndetse nyuma aba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’amezi atandatu, ahamijwe icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Bamporiki Edouard we yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko we yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu ahamijwe ibyaha bibiri, birimo icyo gusaba cyangwa kwakira indonke n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Abandi bahawe imbabazi ni Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA: Rwanda Housing Authority); Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Umunyemari Rusizana Aloys.

Mu 2021, uko ari batatu bakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu ubwo bahamijwe gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abahawe imbabazi hari ibyo basabwa kubahiriza birimo kwiyereka Umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze no kumwitaba mu gihe bibaye ngombwa ndetse no gusaba uruhushya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano igihe cyose bashatse kujya mu mahanga.

Itegeko riteganya ko uwahawe imbabazi na Perezida ashobora kuzamburwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba yakongera gukatirwa kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirijwe ibyo yategetswe.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *