January 7, 2025

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irushije Benin kuva ku munota wa mbere kugeza umukino urangiye bituma inatahana intsinzi y’ibitego 2-1.

ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo umukino watangiye utangizwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda nk’ikipe yari mu rugo.

Nkuko bisanzwe ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itangirana imbaraga nyinshi ndetse ihanahana umupira, ku munota wa mbere gusa u Rwanda rwabonye amahirwe Mugisha Gilbert ateye ishoti rifatwa n’umuzamu.

Ikipe y’igihugu ya Benin kuri uwo munota yabonye kufura ku ikosa ryari rimaze gukorwa na ba myugariro b’u Rwanda ariko itewe ntiyagira ikivamo.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakomeje kugenda igerageza uburyo bumwe na bumwe ndetse ku munota wa 7 Nshuti Innocent yaje gukorerwa ikosa rutahizamu Kwizera Jojea ateye kufura ugarurwa n’abakinnyi ba Benin Imanishimwe Emmanuel ateye ishoti rihita rifatwa neza n’umuzamu wa Benin.

Ku munota wa 23, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse na Benin zakomeje kugenda zikina ndetse umupira ukinirwa hagati mu kibuga kurema uburyo bikomeza kugenda bigorana cyane wabonaga ikipe zakaniranye cyane.

Guhera ku munota wa 30, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yahise ikambika ku izamu ry’ikipe y’igihugu ya Benin bakomeza guhangana imipira ariko ikipe ya Benin ikomeza kubera ibamba abasore ba Torsten Spittler babura igitego bikomeza kuba 0-0.

Ku munota wa 41 w’igice cya mbere, myugariro Ombarenga Fitina yaje gutakaza umupira uzamukanwa n’umukinnyi wa Benin uhita uvamo igitego cyatsinzwe na Houtondji, igice cya mbere kirangira ikipe ya Benin ifite igitego 1-0 bw’Amavubi.

Mu gice cya Kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakomeje gukina neza ihanahana imipira ubona ko bifuzaga kwishyura ariko bikomeza kugenda bigorana.

Ku munota wa 57 Mugisha Gilbert yazamukanye umupira ukomeye cyane akorerwa ikosa Samuel Guellete ateye kufura ntiyagira icyivamo.

Ku munota wa 70, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze igitego ku mupira wari uvuye kwa Bizimana Djihad, Imanishimwe Emmanuel ateye umutwe usanga aho Nshuti Innocent yari ahagaze ahita ashyiramo igitego.

Nyuma y’umunota umwe gusa, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yazamukanye umupira ukomeye cyane Mugisha Gilbert azamura umupira ugarurwa na Ruboneka Jean Bosco usanga aho Bizimana Djihad yari ahagaze agiye gutera mu izamu ahita akorerwa ikosa batanga penalite maze Bizimana Djihad awushyiramo neza cyane biba bibaye ibitego 2-1.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakomeje kugenda ishaka ibitego kugirango irebe ko ibitego yatsinzwe mu mukino ubanza byakishyurwa.

Ku munota wa 77 Nshuti Innocent yaje gufata umupira mu rubuga rwa Benin akorerwa ikosa ariko ntiyagira icyo bitanga abafana bakomeza kwishimira ibitego byari byabonetse.

Nyuma y’iyi minota nta kindi cyaranze iminota 13 usibye gusimbuza ku ruhande rw’Amavubi aho havuyemo abakinnyi barimo Mugisha Gilbert, Bizimana Djihad, Samuel Guellete hinjiramo abarimo Niyomugabo Claude, Rubanguka Steven ndetse na Ruboneka Jean Bosco wagiyemo hakiri kare asimbuye Kwizera Jojea umukino urangira ari ibitego 2-1.

Amavubi gutsinda Benin bitumye ihita igira amanota 5 iri ku mwanya wa 3 aho ikurikiye Nigeria iyoboye itsinda n’amanota 7 naho Benin igumanye amanota 6 iri ku mwanya wa 2.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *