January 7, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wasoje manda ye y’imyaka ibiri nk’Umuyobozi Mukuru (Chair) w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Icyongereza (Commonwealth), yasimbuwe na Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mata’afa. 

Mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye muri Commonwealth (CHOGM 2024) iteraniye i Apia muri Samoa, Perezida Kagame yahishuye ko byari iby’agaciro gakomeye kuyobora  uyu muryango, yifuriza ishya n’ihirwe Fiamē Naomi Mata’afa ukomereje aho agejeje mu myaka ibiri iri imbere.

Perezida Kagame yagize ati: “Byari iby’agaciro gakomeye ku Rwanda kuba Umuyobzi wa Commonwealth mu myaka ibiri ishize. Nifurije kwishyuka Minisitiri w’Intebe Fiamē Naomi Mata’afa, kandi mwifurije amahirwe masa nk’Umuyobozi wa Commonwealth.”

Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko u Rwanda rwiteguye gushyigikira Munisitiri w’Intebe Fiamē Naomi Mata’afa, aboneraho kwemeza uburyo ari amahirwe akomeye kuba Samoa ari cyo gihugu cya mbere cyo mu birwa bya Karayibe na Pasifika cyakiriye inama ya CHOGM. 

U Rwanda rwayoboye Umuryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugi 56 guhera muri Kamena 2022, rusimbuye u Bwongereza bwaherukaga kwakira inama ya CHOGM mu mwaka wa 2018.

U Rwanda rwagombaga gukomerezaho ubuyobozi mu 2020 ariko iyo nama isubikwa kubera ko Isi yari ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, ingendo mpuzamahanga zidashovora gukorwa cyangwa ngo abantu benshi bahurire hamwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ryacyo. 

Perezida Kagame yashimangiiye ko u Rwanda rusimbuwe ku buyobozj mu gihe gikomeye, aho Isi yugarijwe n’imihindagurikire y’ibihe kubera ikigero cy’ubushyuhe gikomeje kwiyongera. 

Ati: “Ibi bibaye mu gihe cy’impinduka zikomeye. Ubushyuhe burimo kwiyongera, bityo ku bihugu by’ibirwa bito bikiri mu nzira y’amajyambere muri Karayine na Pasifika, iki ni ikibazo cyo gupfa no gukira. Afurika n’Aziya na byo bisangiye uyu mutwaro…”

Yakomoje no ku kuba muri ibyo bihugu bisangiye uwo kutwaro harimo na bibiri bya gatatu bya Leta ntoya ku Isi zibarizwa mu Muryango wa Commonwealth. 

Ati: “Ntidushobora kwirengagiza amajwi y’abaremerewe n’uyu mugogoro, kandi ntibakwiye kuba batwingingira kubaha ubufasha.”

Ubuyobozi bwa Commonwealth bufatwa n’igihugu cyakiriye inama ya CHOGM nyuma ya buri myaka ibiri kugeza hakiriwe indi nama ikurikira, ari na yo mpamvu biteganywa ko Samoa izasimburwa mu mwaka wa 2026. 

Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth bushimangira ko guhera mu mwaka wa 2022  u Rwanda rutangiye kuyobora uwo Muryango, hari intambwe ikomeye yatewe mu guharanira ahazaza harushijeho kuba heza mu bihugu bigize uyu muryango. 

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *