January 7, 2025

Ni umukino wa Gatatu w’ijonjora rya mbere rya UEFA Champions League wahuzaga FC Barcelona na Buyern Munich aho byarangiye ikipe ya Barcelona itsinze ibitego bine kuri kimwe.

Barcelona yagiye gukina uyu mukino ishaka guhindura amateka mabi ifite imbere y’ikipe Buyern Munich yo gutsindwa imikino myinshi kuko mu mikino icumi yar’imaze gutsindwamo imikino icyenda yose.

Umukino watangiye ubona ko ikipe ya FC Barcelona iri hejuru kuko ku munota wa mbere yahise itsinda igitego ku mupira mwiza watewe na Firmin Lopez urenga Joshua Kimich usanga Raphihna ahagaze wenyine  acenga umuzamu ahita atera ishoti igitego cya mbere kiba kigiyemo gutyo.

Ikipe ya Buyern Munich nayo yahise itangira gukina neza ndetse ishaka no kugombora igitego kuko ku munota wa cyenda rutahizamu Harry kane yahise atsinda igitego gusa umusifuzi aracyanga avuga ko hari habayemo kurarira.

Buyern Munich ntiyacitse inege ahubwo yakomeje gushaka igitego hanyuma ku munota wa 18 ku mupira wari uhinduwe neza na Serge Gnabry ku ruhande rw’ibumoso usanga Harry Kane ahita atsinda igitego kimwe rukumbi iyi kipe yatsinze muri uyu mukino.

Ikipe ya Barcelona yakomeje gusatira izamu maze ku munota 36 ku mupira warenze myugariro wa Buyern Munich Kim Min Jae ugasanga Fermin Lopez ahita awutanga kwa Robert Lewandowisk maze atsinda igitego cya kabiri.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45 Marc Casado yateye umupira muremure usanga Raphihna maze acenga ba myugariro ba Bayern Munich bose atsinda igitego cya gatatu,igice cya mbere kirangira ari bitatu kuri kimwe.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi kumpande zombi gusa Barcelona yaje ishimangira itsinda ku munota wa 56 Lamine Yamal yahaye umupira uwari kapiteni wu munsi Raphihna ahita atsinda igitego cya kane.

Umutoza Vicent kompany yahise akora impinduka enye icyarimwe kugirango arebe ko yagombora ,Leon Goretzka,Leroy Sane,Coman na Jamal Musiala binjiye mu kibuga basimbuye Thomas Muller,Joao Pahlinha,Micheal OLise na Serge Gnabry.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *