January 7, 2025

Umwanankundi Mediatrice w’imyaka 40, wari utuye mu Mudugudu wa Majuri, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, ubwo yatahaga avuye mu murima, ageze yafi y’urugo rwe, mu mvura nyinshi yagwaga hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 24 Ukwakira2024, yakubiswe n’inkuba ahita apfa.

Mukarwego Séraphine Imvaho Nshya yavugishije ari aho byabereye yayibwiye ko yamukubitiye mu muhanda ataha, ageze hafi y’urugo rwe, yikubita hasi ahita ashiramo umwuka.

Ati: “Abanyeshuri bavaga kwiga babirebaga ni bo batabaje ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Majuri araza arareba asanga uwakubiswe n’inkuba yashizemo umwuka, umuryango we uhita uhamagazwa ujyana Umurambo mu rugo, mu gihe wari utegereje gushyingurwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Sayiba Gashanana yemereye Imvaho Nshya aya makuru, na we avuga ko uwo mugore inkuba yamukubitiye hafi y’urugo rwe agahita apfa.

Yagize ati: “Ni byo,inkuba yaraye idutwaye umuntu mu mvura nyinshi yagwaga mu masaha y’umugoroba, umugore witwa Umwanankundi Mediatrice wo mu Kagari ka Burunga, yamukubitiye hafi y’urugo rwe avuye mu murima ahita apfa, dutegereza RIB iraza ikora ibyo yagombaga gukora Umurambo umuryango we urawutahana.”

Yihanganishije umuryango wabuze uwawo ashima abaturage bagaragaje umuco wo gutabara abasigaye no gufasha mu ishyingura rya nyakwigendera.

Yavuze ko muri ibi bihe imvura nyinshi yatangiye kugwa, igenda izana n’inkuba zihitana ubuzima bw’abaturage nk’uko bigenda byumvikana hirya no hino mu gihugu, abaturage bagomba kwitwararika ku mabwiriza bahabwa n’inama bagirwa zirimo kwirinda kugenda mu mvura, kutugama munsi y’ibiti, kwirinda kuvugira kuri telefoni igihe inkuba zikubita, n’izindi nama bagirwa kugira ngo barinde ubuzima bwabo.

Nyakwigendera Umwanankundi asize umugabo n’abana 7.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *