January 7, 2025

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Dr Eugène Rwamucyo gufungwa imyaka 27, nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko mu yahoze ari Perefegitura ya Butare ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Mjgibe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Eugène Rwamucyo w’inyaka 65 yayoboraga Ikigo cya Kaminuza cyari gishinzwe ubuvuzi rusange 

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka 30, gusa kuba havuyeho imyaka 30 ntibyabujije Guverinoma y’u Rwanda kwishimira imyanzuro y’urukiko. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier J. P. Nduhungirehe, yagize ati:”Inkuru nziza ku butabera no ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma y’imyaka 30 iki cyaha ndengakamere gikozwe, ni ingenzi ko abakekwa bacu bidegembya i Burayi no hanze yabwo bakumva ko ukuboko k’ubutabwra.”

Ni urubanza rwari rumaze ukwezi aburanishwa.

Urubanza rwa Eugene Rwamucyo rubaye urwa munani ruburanishijwe n’urukiko rwa rubanda i Paris ku Banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi bahaburanishirijwe ni Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 y’igifungo, Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe gufungwa burundu, Claude Muhayimana wakatiwe imyaka 14.

Hari kandi Laurent Bucyibaruta wakatiwe imyaka 20, Hategekimana Philippe wakatiwe gufungwa burundu, na Sosthène Munyemana wakatiwe imyaka 24.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *