January 7, 2025

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda [UPDF], Gen. Kulayigye Felix yatangaje ko umutwe wa M23 nta kibazo ubateye, avuga kandi ko hari ubufasha babaha.

Ibi Gen. Kulayigye yabigarutseho mu kiganiro aherutse  kugirana n’umunyamakuru Mutesi Scovia, yavuze ko nta kibazo Uganda ifite cyo kuba uyu Umutwe wa M23 bivugwa ko wateye Congo uturutse mu Bugande, yongeraho ko no kuba ugenzura ibi bice bimwe na bimwe bituranye na Uganda  nta cyo bibangamira ku mutekano rusange uretse ko bijyanye n’ubucuruzi.

Yagize ati “Imari y’abanya-Uganda kuba yakwinjira muri Congo ni cyo kibazo cyonyine. Kuko bariya atari leta, nta bwumvikane buhari mu bijyanye n’ubukungu, abacuruzi barahagaze. Ariko umutekano ntawo babuza abanya-Uganda, ntabwo bambuka umupaka ngo bahungabanya abantu babiba cyangwa ngo babice.”

Kuva muri 2023, M23 ni yo igenzura ibice bitandukanye byegereye umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, birimo n’Umujyi wa Bunagana.

Brig Gen Kulayigye yunzemo ko M23 igizwe n’abanye-Congo bafite ibyo bapfa na Leta y’igihugu cyabo itarubahirije ibikubiye mu masezerano basinyanye, bityo ko Uganda idashobora gufasha Kinshasa kurwanya uyu mutwe nk’uko basanzwe bafatanya mu kurwanya undi wa ADF-Nalu.

Gen. kulayigye atangaje ibi nyuma y’iminsi ibiri gusa Perezida wa Congo agiriye uruzinduko i Kampala, akaba yaragiranye ibiganiro na Perezida Museveni ndetse banemeranywa ubufatanye cyane cyane mu kubaka ibikorwa remezo harimo n’imihanda yangiritse muri Repepulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yaho gato, abagaba bakuru b’Ingabo ku bihugu byombi bagiranye ibiganiro, bemeranya ubufatanye mu bya gisirikare harimo no gukorana imyitozo.

Nubwo yemeye ko hari ubufasha Uganda iha umutwe wa M23, Gen Kulayigye yavuze  nta gihamya  ababivuga bashingiraho.

Yakomeje avuga ko kuva hari ugushidikanya ko Uganda yaba ifasha M23 bishobora kuba ari byo cyangwa atari byo, uwabyemeza ari uwaba afite ibihamya bifatika.

Uyu musirikare kandi yahakanye ibivugwa ko M23 ubwo yongeraga gutera Congo yaturutse muri Uganda, avuga ko abarwanyi bayo mbere yo kubura imirwano bari baratashye mu gihugu cyabo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *