January 7, 2025

Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yagaragaje ko nta muntu yabujije gutunga imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko, ahubwo uyishaka ashobora kugana inzego zibishinzwe akuzuza ibisabwa ubundi agahabwa ubwo burenganzira.

Kuva u Rwanda rwatora itegeko ritanga uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda ariko  hubahirizwa itegeko  N° 56/2018 ryo ku wa  13/8/2018, ryerekeye intwaro, kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Ukuboza 2024, Guverinoma yongeye kugaragaza ko ntawaba wujuje ibisabwa ngo yimwe uburenganzira bwo gutunga intwaro.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya Ikwirakwizwa ry’Intwaro nto muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, CP (rtd) Vianney Nshimiyimana, yagaraje ko usabye ahabwa bityo ko ushaka imbunda yasaba uburenganzira.

Yagize ati: “Uwumva abikeneye akaba abona impamvu bashyizemo zimwemerera azujuje nta mpamvu atazisaba kandi nta n’impamvu atabyemererwa kuko nicyo itegeko ryashyiriweho . Niba ufite ubushake , ugasoma itegeko ugasanga ibyo riteganya urabyujuje saba kandi usabwa azahabwa!”.

CP,(Rtd), yagaragaje ko umutekano w’u Rwanda udadiye kandi nta mubare munini w’abantu batunze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahubwo usanga hari ababa bazitunze batabizi ahanini bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo

Yagize ati: “Gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Rwanda biri ku rugero rwo hasi cyane , ubundi iyo umuntu atunze imbunda binyuranyije n’amategeko abikora hari icyo agamije, hari inyungu agomba kuyikuramo haba ari ukuyibisha,  ugutera ubwoba abantu, ukugira uwo agirira nabi kubera impavu runaka, murabizi ko mu Rwanda nta mbunda zijya zikoreshwa mu bugizi bwa nabi nicyo kibereka  ko ikigero cyabyo kiri hasi cyane.” 

Itegeko No 56/2018 rigena uburyo abasiviri babona imbunda n’amasasu icyiciro cya mbere rivuga ko , usaba imbunda asaba 

uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda. 

Ingingo ya 4 ivuga ku  kwishyurira uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda, uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda, amasasu n’ibindi bijyana nabyo, rwishyurirwa buri mwaka amafaranga agenwa n’Iteka rya Perezida.

Ingingo ya 5 ivuga ko kwamburwa uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda Polisi y’u Rwanda ifite uburenganzira bwo kwambura by’agateganyo cyangwa burundu umuntu wari ufite uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda n’amasasu yazo iyo bikoreshejwe mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa mu buryo bushobora guhungabanya umutekano rusange.

Ingingo ya 6 ivuga ku ruhushya rwo gutanga no kwakira imbunda Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, butanga uruhushya rwo gutanga no kwakira imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo. Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bugomba kubanza kumenya niba usaba uruhushya rwo kwakira imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo yujuje ibyangombwa biteganywa n’iri tegeko.

Ingingo ya 7 ivuga ko  abemerewe guhabwa uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda, uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda ruhabwa: 1º umuntu wasinyanye amasezerano na Polisi y’u Rwanda yemeza ko aramutse ahawe imbunda, amasasu yazo n’ibindi bijyana na byo atazabikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko; 2º abagenzi bafite icyemezo cya Leta y’Igihugu cyabo, cy’uko imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo bigenwe.

Ingingo ya 8  ivuga ko ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe gutunga no kugendana imbunda agomba kubahiriza ibi bikurikira: 1 º kwandikira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda agaragaza impamvu asaba gutunga imbunda; 2 º kuba ari inyangamugayo; 3 º kuba afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko; 4 º kuba afite icyemezo cya muganga wemewe na Leta cy’uko atarwara indwara zo mu mutwe; 

Haza kandi 5 º kuba afite icyemezo cy’uko azi gukoresha imbunda gitangwa na Polisi y’u Rwanda; 6 º kuba atarakatiwe burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6); 7 º kugaragaza icyemezo cyo gutunga no kugendana imbunda cyemewe n’amategeko ku munyamahanga wagihawe. 

Ariko nanone ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bushobora kudatanga uruhushya rwo gutunga cyangwa kugendana imbunda.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *