January 7, 2025

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango banenga uburyo abayobozi babaha serivisi by’umwihariko serivisi z’ubutaka, bagasaba ko byahinduka, abayobozi bagakora bashyira abaturage ku isonga.

Nubwo ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere 2024, bugaragaza ko Akarere ka Ruhango kazamutse mu mitangire ya serivisi kuvuye ku mwanya wa 28 kakagera ku mwanya wa gatanu, hari zimwe mu nkingi cyane cyane iy’imitangire ya serivisi z’ubutaka hakirimo icyuho.

Ibi kandi bikaba binavugwa na bamwe mu batuye mu Karere ka Ruhango, bavuga ko hari igihe bajya gushaka serivise z’ubutaka bagategereza igihe kirekire ndetse rimwe na rimwe bagataha batayibonye.

Umwe mu batuye mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango, utashatse ko izina rye ritangazwa avuga ko imitangire ya serivisi kuri bamwe mu bayobozi b’iwabo icumbagira kuko nawe yagiye gushaka icyangombwa cy’ubutaka arahirirwa ataha atakibonye atamenye n’ibibura.

Ati: “Ni byo hari ibyagiye bikosoka ariko jyewe icyo nifuza ni uko abayobozi bashyira imbaraga mu mitagire ya serivisi zijyanye n’ubutaka kuko uragenda ukahirirwa ugataha utabonye serivisi cyangwa ngo unamenye niba hari icyo ubura kugira ngo uyihabwe.”

Uwahawe izina rya Ngabo Alexandre utuye mu Murenge wa Ruhango, na we avuga ko ubuyobozi bukwiye gushyira imbaraga mu mitangire ya serivisi kuko hari igihe umuyobozi wagiye kureba agucaho atagusobanuriye niba utaha ukazagaruka bikarangira uhiriwe.

Ati: “Jyewe nagiye gushaka Umuinyamabanga Nshingwabikorwa ku Kagali ndahamusanga ngiye kumubwira icyo nifuza, ahita ambwira ngo nimbe ndetse araje ndamutegereza nyuma y’amasaha abiri nicayeyo ndataha kandi nta makuru na make mbonye kuri serivisi nashakaga rero abayobozi bakwiye gushyira imbaraga mu kwakira abaje babagana.”

Ibi bavuga bishimangirwa n’umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) mu ishami rishinzwe ubushakashatsi Niyibikora Sylive, aho ashimira ko ubuyobozi bw’aka Karere bwakoze cyane bukazamuka mu mitangire ya serivisi, icyakora bukaba bukwiye no gushyira imbaraga ahabonetse intege nke.

Ati: “Mbere na mbere ndashimira ubuyobozi bw’Akarere bwashyize imbaraga mu gukemura ibibazo byari mu mitangire ya serivis kakava ku mwanya wa 28 umwaka ushize ubu kakaba kari ku mwanya wa gatanu mu mitangire ya serivisi nkuko ubushakashatsi twakoze bubigaragaza.

Icyakora hari n’ahandi hakiri intege nke mu guha serivisi abaturage cyane cyane mu butaka n’ahandi usanga abaturage bajya gushaka abayobozi bakahirirwa, ku buryo Akarere gakwiye gushyiramo imbaraga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko abayobozi guhera ku Rwego rw’Umudugudu kugera mu Karere udasize abakozi, bahinduka bakitangira abaturage bakabana na bo.

Ati: “Ni byo hari aho twakoze dutera intambwe ijya imbere. Ariko hari n’ahandi ubushakashatsi bugaragaza ko dufite intege nke, rero icyo nasaba abayobozi bagenzi banjye ni ugushyira imbere abaturage bakorera yaba umukozi, yaba umuyobozi kuva ku Mudugudu bakitangira abaturage kuko ni bo tubereyeho tukabumva tukabana na bo ubundi tukabafasha mu bikorwa bibateza imbere.”

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere bugaragaza ko hari intambwe Akarere ka Ruhango kakaza ku mwanya wa 5 mu Turere 30 ku mpuzandengo y’amanota 79.9%, ariko hari ibyo ubuyobozi bw’aka karere busabwa gukosora bishingiye ku nzitizi abaturage bahura na zo muri servisi zitangwa mu Nzego z’ibanze, harimo kutamenya ibisabwa mbere yo gusaba serivisi biri ku gipimo cya 66.7%.

Gusiragizwa kw’abaturage biri ku gipimo cya 53.9%, Kutabonekera ku gihe kw’abatanga serivisi biri ku gipimo cya 47.0%, akarengane k’abaturage bagiye kwaka serivisi biri ku gipimo cya 31.5%, kubwira nabi abashaka serivisi biri ku gipimo cya 30.5%.

Gukoresha ikimenyane mu guha abaturage serivicsi biri ku gipimo cya 29.9%, na ruswa isabwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi bakeneye biri ku gipimo cya 25.5%.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *