January 7, 2025

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Maj Gen (Rtd) Richard Rutatina, nyuma y’igihe rumukoraho iperereza kubyaha byo gutanga amabwiriza ku bakozi be, bagakubita uwari waraye mu nzu ye iri mu ifamu ye.

Afunganywe n’abakozi be 10.

Uwo wakubiswe yari yagiye gusura umukozi ukora muri iyo famu iri mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi; akaba yarakubiswe ku mabwiriza ya Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina.

Icyo cyaha cyakozwe tariki 27 Ugushyingo 2024, afungwa tariki ya 01 Ukuboza, 2024.

Uwo wakubiswe akaba ari kwitabwaho, kandi Abaganga bakaba bavuga ko ari kugenda yoroherwa.

Dosiye ye aregwamo hamwe n’abakozi be irashyikirizwa Ubushinjacyaha none tariki ya 06 Ukuboza.

RIB yasabye abaturarwanda kwirinda kwihanira cyane ko ari icyaha gihanwa n’amategeko ahubwo bakajya biyambaza inzego zibishinzwe igihe bumva hari icyaha bakorewe.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *