January 7, 2025


Imibare y’agateganyo iravuga ko abantu 19 baguye mu mpanuka yabereye muri Tetitwari ya Mitwaba iri mu Ntara ya Haut-Katanga. Haburaga ibilometero 19 ngo bagere  ku gasanteri bari bagiyeho. Bari bari mu ikamyo yuzuye sima bari bavanye i Lubumbashi bagiye Malemba Nkulu ahitwa Haut-Lomami.

Umwe mu basaza bo mu gace iyo mpanuka yabereyemo akaba n’umuyobozi w’aho witwa Patrice Kashima yabwiye Radio Okapi ati: “Imodoka yari ipakiye toni 40 za sima irimo n’abagenzi. Shoferi yananiwe kugenzura ikinyabiziga, imodoka irenga umuhanda iribirindura. Hari abantu benshi bahasize ubuzima, abakomeretse nabo ni benshi kandi boherejwe mu bitaro bya Mitwaba ngo bitabweho. Icyakora nta miti ihagije bafite”.

Kashima yavuze ko abakomeretse nabo bari mu kaga ko gutakaza ubuzima kuko aho bari kuvurirwa nta miti ihagije bafite.

Hari n’ababuze uko bagezwa kwa muganga kubera ubuke bw’imbangukiragutabara ndetse n’imihanda mibi.

Patrice Katsima avuga ko imibare yahawe na Adimistrateri wa Teritwari atuyemo ivuga ko abantu 19 ari abo bamaze kugwa muri iriya mpanuka.

Barimo abagabo icyenda, abagore batandatu n’abana bane.

Abakomeretse ni abantu umunani. Ikindi giteye inkeke ni uko imibiri y’abahitanywe n’iriya mpanuka itarashyingurwa.

Umuyobozi Patrice Kishimba avuga ko impamvu yateye iriya mpanuka ari ugupakira cyane kwaje kwiyongeraho n’uko shoferi yari yanyoye inzoga zigatuma asinzira umuhanda akawurenga.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *