January 7, 2025

Leta ya Angola yatangaje ko yiteguye gukomeza gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange nubwo habayeho ubwumvikane buke bwatumye Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi badahurira mu biganiro i Luanda kuri uyu wa 15 Ukuboza 2024.

Icyemezo cyo gusubika ibiganiro by’abakuru b’ibihugu cyafashwe na Angola isanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na RDC, nyuma y’aho tariki ya 14 Ukuboza 2024, intumwa za RDC ku rwego rw’abaminisitiri zanze icyifuzo cy’imishyikirano n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, yasobanuriye itangazamakuru ko abahagarariye ibihugu byombi bari barageze ku bwumvikane ku kigero cya 99%, byashoboraga gutuma amasezerano y’amahoro asinywa, ariko ko byose byapfuye tariki ya 14 Ukuboza.

Minisitiri Tete yagize ati “Ubwumvikane bwari bwaragezweho 99%. Umwe mu bitabira ibiganiro yasabye ko guhura bisubikwa kugira ngo habanze habeho guhuza.”

Ibi byashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, wibukije ko tariki ya 30 Ugushyingo 2024, umuhuza yemeje ko RDC yari yemeye kuganira na M23, ariko ku munota wa nyuma ihitamo kwisubira.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Tugena tariki 15 Ukuboza 2024, twabonye inyandiko y’umuhuza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola yo ku itariki 30 Ugushyingo, itubwira ko itariki yemejwe anatubwira ko Guverinoma ya Congo noneho yemeye ibiganiro n’umutwe wa M23 mu rwego rw’ibiganiro bya Nairobi. Guverinoma ya Angola yatwoherereje umushinga w’amasezerano agomba gushyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu, urimo ibiganiro na M23.”

Minisitiri Tete yasobanuye ko nyuma y’aho guhura kw’abakuru b’ibihugu bitatu kudashobotse, Perezida João Lourenço wa Angola yafashe icyemezo cyo kuyobora indi nama yamuhuje na Tshisekedi ndetse n’umuhuza w’ibiganiro bya Nairobi, Uhuru Kenyatta.

Mu byo Perezida Lourenço, Tshisekedi na Uhuru baganiriye, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola yabisobanuye, harimo uko ibiganiro bihuza Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro byakomeza, n’uko ikibazo cya M23 cyakemuka.

Iyi Minisiteri yagize iti “Nyakubahwa Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço, ashimangira ubushake bwinshi afite bwo gushakira uburasirazuba bwa RDC amahoro n’umutekano, anasaba impande bireba gushyira imbere inyungu z’abaturage n’inyungu rusange, hagamijwe kugera ku gisubizo kirambye cy’amakimbirane amaze muri iki gice imyaka irenga 30.”

Guverinoma ya RDC yagaragaje ko itazaganira na M23, kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba urangwa n’ubugizi bwa nabi. M23 na yo igaragaza ko itarebwa n’imyanzuro ifatirwa mu gihe itemererwa kwitabira ibiganiro biyireba.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *