January 5, 2025

Abaturage ba Syria batari Abisilamu bababajwe kandi barakazwa n’uko abantu bambaye ibapfuka amaso batwitse igiti cya Noheli cyari cyamanitswe n’abayizihiza.

Imidugagararo yatumye abantu batangira kugira impungenge z’uko ubutegetsi bushya bwa Syria bushobora kutazihanganira abatari Abisilamu.

Abayobozi b’iki gihugu bageze ku butegetsi babifashijwemo na Turikiya, igihugu gituwe n’Abisilamu benshi.

Bamwe mu bayobozi b’umutwe Hayat Tahrir al-Sham (HTS) uri ku butegetsi bavuze ko hari abantu batari abo muri Syria bafashwe bakurikiranyweho uruhare muri icyo kintu.

Gutwika kiriya giti byatumye hari abantu bagera mu bihumbi batangiye kwigaragambya babyamagana.

Biganjemo abo mu gice cya Damascus na Suqaylabiyah mu Ntara ya Hama.

Nta muyobozi mu bya Politiki uramagana ibyo bintu.

Hari umwe mu baturage ba Syria wiswe Georges wabwiye AFP ko niba hari ibikorwa byo kwibasira Abakirisitu n’abandi ba nyamuke bitangiye kugaragara, byaba ari ikibazo kuko icyo gihe byaba bivuze ko badafite uburenganzira mu gihugu cyabo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *