January 5, 2025

Imyigaragambyo yongeye kwaduka mu Mijyi imwe n’imwe ya Mozambique nyuma y’uko urukiko rurinda Itegeko Nshinga  rwemeje ko umukandida Daniel Chapo w’ishyaka riri ku butegetsi ari we watsinze mu buryo budasubirwaho amatora ya Perezida wa Repubulika aheruka.

Abigaragambya ni abashyigikiye Venâncio Mondlane wabaye uwa kabiri.

Uyu mugabo nyuma yo kumva ko urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwanzuye ko Chapo ariwe watsinze, yongeye gusaba abamushyigikiye gusubira mu muhanda bakabyamagana.

Nabo ntibatinze kumvumvira kuko kuri uyu wa Mbere bahuriye mu mihanda bavuga izina rye, ari nako batwika imipine, batera amabuye abapolisi, aba nabo bagerageza kubasubiza inyuma bakoresheje ibyuka biryani mu maso ariko abandi bababera ibamba.

Ubasunikira kwigaragambya ariko we ntari muri Mozambique kandi avuga ko yahunze kuko avuga ko yangaga ko nawe yahasiga ubuzima.

Avuga ko hari abantu babiri bari bakomeye mu ishyaka rye bishwe mu Ukwakira, 2024.

N’ubwo urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga rwashimangiye ko umukandida w’ishyaka rya FRELIMO riri ku butegetsi yatsinze amatora, rwagabanyije ikigero cy’amajwi yatsindiyeho.

Ibyavuye mu matora by’ibanze byatangajwe mu Kwakira byagaragaje ko Chapo yatsinze ku majwi 71% mu gihe Mondlane yagize amajwi 20%.

Icyakora ubu  rwanzuye ko Chapo yatsinze amatora n’amajwi 65%, mu gihe uwo ukomeye bari bahatanye yagize amajwi 24%.

Twabibutsa ko hari abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bakorera muri Mozambique, bagiyeyo kuva mu mwaka wa 2021 mu bufatanye rufitanye na Mozambique mu guhangana n’ibyihebe byari byarayogoje abo muri Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.

U Rwanda ntirwivanga mu bibazo bya Politiki bireba imiyoborere ya Mozambique.

Daniel Chapo ni uwo mu ishyaka FRELIMO naho Venâncio Mondlane we yiyamamaje nk’umukandida wigenga.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *