January 7, 2025

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya  Congo, Antoine Felix Tshisekedi, yaraye agiriye urugendo mu Burundi aganira na mugenzi we Evariste Ndayishimiye bagirana ibiganiro mu muhezo.

Bidatinze, Ibiro bya Perezida Tshisekedi byanditse kuri X ko ruriya rugendo rwari rugamije kungera umurego mu bufatanye busanzwe hagati ya Gitega na Kinshasa kandi ko ‘’baganiriye ku bibazo by’umutekano mu karere.’

Tshisekedi yagiye i Burundi avuye muri Congo Brazzaville kuganira na Denis Sassou Nguesso.

Bombi yabasuye nyuma y’uko ibiganiro ku mahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byari bube tariki 15, Ukuboza, 2024 bisubitswe, bikaba byari buhuze Perezida Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Byari bubere i Luanda muri Angola ariko Perezida w’u Rwanda ntiyajya yo kubera impamvu Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko zatewe n’uko hari ingingo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwanze gushyira mu bikorwa yo kwinjiza M23 mu biganiro by’amahoro.

Amakuru avuga ko urugendo rwa Tshisekedi  mu Burundi rugamije kuganira na mugenzi we uko “ ingabo z’u Burundi zagira uruhare mu gufasha FARDC, guhangana n’umutwe wa M23.”

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *