January 5, 2025

Abasirikare bane ba DRC n’umwe wa Uganda bakomereye mu kurasana kwabaye mu mpera z’Icyumweru gishize ubwo basakiraniraga ahitwa Irumu muri Ituri. Ku mpamvu zitaramenyekana, iryo rasana ryabaye ubwo impande zombi zahuriraga mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF.

Hari ubufatanye mu bikorwa bya gisirikare busanzwe hagati ya DRC na Uganda bwiswe Usujaa bugamije kurimbura abarwanyi ba ADF bamaze igihe barigaruriye ibice binini bya Ituri.

Radio Okapi, ku ruhande rwayo, ivuga ko iryo rasana ryatewe no kwitiranya umwanzi n’abo ku rundi ruhande, kandi ngo ryatumye abatuye muri ibyo bice bakangarana.

Iryo rasana  ryabaye ubwo abasirikare bo ku ruhande rwa DRC batungurwaga babonye abantu bafite intwaro babasanze aho bari bahagarikiye ibikorwa by’abaturage umuntu yagereranya n’umuganda.

Abo bantu bari baturutse mu ishyamba bari abasirikare ba Uganda bari kumwe n’abandi ba DRC, bose bakaba bari bavuye mu bikorwa byo kugenzura niba nta barwanyi ba ADF basirisimba muri ibyo bice.

Mu kubitiranya n’abarwanyi ba ADF, abasirikare bari aho bahise babarasa, umuntu umwe arapfa abandi barakomereka.

Abo muri Sosiyete sivile bavuga ko uwapfuye ari umusivili wafashwe n’isasu mu buryo bw’impanuka.

Abasirikare bane ba DRC barakomeretse ndetse umwe mu ba Uganda nawe akomereka cyane.

Umuvugizi w’ingabo zihuriye ku gikorwa cyo guhiga ADF witwa Colonel Mak Hazukay yabwiye Radio Okapi ko hari ikiganiro ari butange kuri iki kibazo, ariko ntiyavuga igihe n’ahantu kizatangirwa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *