January 5, 2025

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yavuze ko itegekonshinga ry’icyo gihugu rikwiye kuvugururwa kuko hari aho rifite “intege nkeya”.

Ni bwo bwa mbere Perezida Tshisekedi avuze ku mugaragaro kuri iyi ngingo itavugwaho rumwe, nyuma yuko muri uku kwezi ishyaka rye UDPS ritangije ubukangurambaga bugamije ivugurura ry’itegekonshinga.

Mu ijambo yavuze mu rurimi rw’Ilingala, Perezida Tshisekedi yavuze ko bikwiye ko itegekonshinga rivugururwa rikajyana n’”uko ibintu bimeze mu by’ukuri muri Congo”.

Tshisekedi yavuze ko “iki gikorwa kitazakora ku mubare wa manda mu matora ya perezida” ariko abatavuga rumwe na we bavuga ko ari uburyo bwo gushaka kuziyamamariza manda ya gatatu.

Mu ruzinduko rwe ku wa gatatu mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu, Tshisekedi yavuze ko itegekonshinga rikwiye kuvugururwa.

Ibiro bya perezida bwasubiyemo mu Gifaransa amagambo ye yo mu Ilingala agira ati: “Mwigira ubwoba. Itegekonshinga ryacu rifite intege nkeya, ni byiza ko abahanga bacu babitekerezaho.”

“Ivugurura cyangwa guhindura itegekonshinga si ibyo kwitiranya n’umubare wa manda [zo] zisaba ko habaho amatora ya kamarampaka.”

Muri zimwe mu mpamvu yatanze, Tshisekedi yavuze ko habayeho gutinda gushyiraho inzego nyuma y’amatora aherutse, ndetse ko hari intege nkeya muri manda ya ba guverineri b’intara.

Tshisekedi yavuze ko hacyenewe itegekonshinga rijyanye n’”uko ibintu bimeze mu by’ukuri muri Congo kandi ryanditswe n’Abanye-Congo”, avuga ko iririho ubu ryandikiwe mu mahanga n’abanyamahanga.

Imbaga y’abantu baje kwakira Tshisekedi i Kisangani, inyuma yabo hari ibyapa biriho ifoto ye biriho n’amagambo yo kumuha ikaze, ku wa gatatu, ku itariki ya 23 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2024.

Ibiro bya Tshisekedi byatangaje ko yiyemeje ko mu mwaka utaha azashyiraho akanama kagutse k’inzobere ko kwiga ku ntege nkeya z’itegekonshinga, nyuma kajye (gatange) inama yo guha icyerekezo umushinga w’ivugurura ry’itegekonshinga.

Martin Fayulu na bagenzi be batavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye uyu mushinga wo guhindura itegekonshinga.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *