January 7, 2025

Abaturage ba Chad kuri, iki Cyumweru, bazindukiye mu matora y’Abadepite  n’Inzego z’ibanze nyuma y’imyaka 13 adakorwa.

Nubwo aya matora yabaye, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yayamaganiye kure ndetse ahamagarira abayoboke bayo kutayitabira bavuga ko uburyo yateguwemo buhangayikishije.

Ayo mashyaka arimo irya  ’The Transformers Party’, avuga ko abateguye amatora biganjemo abari mu ishyaka riri ku butegetsi  ryashinzwe na Perezida Idriss Deby Itno witabye Imana, agasimburwa n’umuhungu we,  Mahamat Deby Itno ari na we wasigaye ayoboye iryo shyaka.

Amatora abaye mu gihe ibintu bitameze neza mu gihugu aho abaturage bigaragambya kubera igiciro cy’ubuzima gihenze, bataka kutagira amazi meza, amashuri, umuriro w’amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo.

Ubukene nabwo bukomeje kwiyongera, ibibazo by’ubushomeri na ruswa byafashe indi ntera ndetse bakomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo Boko Haram n’indi yugarije ibihugu by’ibituranyi.

Ibi bibaye mu gihe umubano wa Tchad n’u Bufaransa wazambye ndetse mu bihe bitandukanye yagiye ihambiriza ingabo z’u Bufaransa ngo zibavire ku butaka.

Kugeza ubu Tchad iyobowe na Perezida Mahamat Deby watsinze amatora muri Gicurasi ku majwi 61% ariko ashinjwa guhonyora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, kubafunga, no kubakorera ibikorwa by’iyicarubozo.

Ibyo byatumye abiganjemo urubyiruko bigaragambya  banenga bikabije ubuyobozi bwa Mahamat Deby bituma abarenga ijana bagwa mu bikorwa byo kwigaragambya ubwo bari bahanganye n’inzego zishinzwe umutekano.

Bivugwa ko  nubwo habaye amatora y’Abadepite n’inzego zibanze nta ndorerezi mpuzamahanga zahawe uburenganzira bwo gukurikirana uko yagenze kuko ubuyobozi bwatangaje ko amajwi azabarurirwa mu muhezo.

Umuryango wa Deby uri ku butegetsi kuva mu 1991 wagiye unengwa kudaha agaciro ibibazo by’abaturage, kwica abo batavuga rumwe no kunanirwa gukemura ibibazo biri mu gihugu.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *