January 7, 2025


Kugeza ubu abantu babiri nibo bonyine bivugwa ko barokotse impanuka y’indege yari irimo abantu 179, yabereye muri Koreya y’Epfo.

Iyo ndege yari igiye kugwa ku kibuga cy’indege cya Muan International Airport muri Korea y’Epfo.

Ni iyo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yari irimo abantu 181 ikaba yakoze iyo mpanuka ubwo yari ivuye i Bangkok muri Thailand igiye kugwa ku kibuga.

Umwe mu bayirokotse yabwiye BBC ko hari abantu bari bagize umuryango wose bapfiriye muri iriya mpanuka, bivuze ko wazimye.

Ababibonye biba bakuwe umutima no kubona indege yose ishya igakongoka.

Abatabazi baje kureba niba hari abagihumeka ngo babakure muri iyo ndege basanga abantu babiri nibo bonyine bagitera akuka.

Polisi yashoboye kubona udusanduku tw’umukara dusanzwe dutanga amakuru ku biba mu ndege byose kandi bagiye kudusuzuma ngo barebe icyateye iyo mpanuka ya mbere ikomeye ibaye muri Koreya y’Epfo.

Ikigo Ntaramakuru cya Korea y’Epfo kitwa Yonhap kivuga ko kamwe muri utwo dusanduku kangiritse.

Hari umushakashatsi wavuze ko kugira amakuru akarimo amenyekane bizasaba ‘byibura’ ukwezi kumwe.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *