March 12, 2025

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Norway na Manchester City yo mu Bwongereza Erling Haaland yasinye amasezerano mashya azamumaza indi myaka icyenda n’igice muri iyi kipe kugeza mu 2034.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyamabaga zayo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025, Manchetser City yemeje ko uyu Rutahizamu yongereye amasezerano azamugeza muri Kamena 2034, aho ayo yari afite yagombaga kurangira mu mpeshyi ya 2027.

Erling Haaland yavuze ko yishimiye kongera amasezerano y’igihe kirekire ndetse yiteze kuzagera kuri byinshi.

Ati: “Nishimiye cyane kongera amasezerano. Man City ni ikipe nziza ifite abantu beza n’abafana batangaje bityo ni hamwe hafasha umuntu gutanga umusaruro.”

Yakomeje agira ati “Ndashimira Pep n’abatoza bakorana, bagenzi banjye na buri umwe muri iyi kipe. Baramfashije mu myaka ibiri ishize. Ndashaka gukomeza gutera imbere no kuzagera kuri byinshi n’iyi kipe.”

Haaland yageze muri Manchester City mu 2022 avuye Borussia Dortmund, amaze kuyikinira imikino 126 ayitsindira ibitego 111.

Uyu Rutahizamu amaze kwegukana ibikombe birimo Premier League ebyiri na Champions League na FA Cup, UEFA Super Cup n’igikombe cy’amakipe.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *