
Ambasaderi CG Dan Munyuza yashyikirije Perezida w’akanama kayoboye igihugu cya Libya, Mohamed al-Menfi impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025 ni bwo Ambasaderi CG Dan Munyuza yashyikirije Perezida w’akanama kayoboye igihugu cya Libya impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi.
Mu biganiro bagiranye, biyemeje guteza imbere ubufatanye busanzwe hagati y’Ibihugu byombi.
U Rwanda na Libya bifitanye umubano mwiza umaze igihe aho iki gihugu cyafashije u Rwanda mu bikorwa by’iterambere birimo ishoramari ryakozwe n’ikigo cy’itumanaho cya Rwandatel rikozwe n’abashoramari baturutse muri Libya mbere y’uko cyinjira mu ntambara yakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Muammar Gaddafi witabye Imana mu 2011.
Nyuma y’intambara u Rwanda rwakomeje gufasha Libya ndetse mu 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi n’abandi bafatanyabikorwa, bashyizeho gahunda yo gufasha abimukira bari babayeho nabi mu nkambi zitandukanye muri Libya, bategereje kugera i Burayi.
Uyu munsi u Rwanda rumaze kwakira abarenga 1 800 barimo umubare munini wamaze kubona ibihugu by’amahanga bibakira.
Amb CG Munyuza asazwe ahagarariye u Rwanda mu Misiri ari naho afite icyicaro gikuru.