
Bitunguranye, Umuyobozi w’Igisirikare cya M23, General Emmanuel Sultan Makenga yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Goma asura abasirikare ba FARDC bari kwivuza ibikomere bakomoye ku rugamba.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 05 Gashyantare 2025, General Makenga akaba yagaragaye asura abasirikare ba Leta ya Congo (FARDC) bakomerekeye ku rugamba bakaba bwarwariye mu bitaro bya Camp-Katindo biherereye mu mujyi wa Goma.
Kuva Umujyi wa Goma wafatwa ku wa 27 Mutarama 2025, General Makenga udakunze kugaragara mu ruhame yari atariyerekana, ku buryo hari bamwe bubazaga ibibazo bitandukanye harimo no kuba atakiriho cyangwa arembye.
Umuyobozi w’Igisirikare cya AFC/M23, Gen. Makenya mu ijwi rye yumvikanye yihanganisha abasirikare ba FARDC, ndetse anabifuriza gukira vuba.;
Uyu musirikare mukuru yari aherekejwe na General de Brigade Bérnard Maheshe Byamungu uri mu barwanyi ba M23 bayoboye urugamba, yijeje abasirikare batereranwe na Leta ya RDC kubaha icyizere, anabizeza kandi ko bafite ahazaza mu gisirikare cya M23 (ARC).
General Makenga asuye aba basirikare mu gihe amahanga asaba umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ukarekura uduce wafashe maze ukayoboka inzira y’ibiganirano, ni mu gihe kuri uyu Wagatandatu i Dar Es Salaam muri Tanzaniya hateraniye inama y’abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC yiga ku mutekano urambye mu burasirazuba bwa DRC.