March 12, 2025

Angie Matsie Motshekga usanzwe ari Minisitiri w’ingabo za Afurika y’Epfo ari ku gitutu cyo kwegura nyuma y’uko Abadepite bamushinje uburangare bwatumye igihugu cye gipfusha abasirikare 14 baherutse kwicirwa i Goma.

Hari mu mirwano yabaye mu Cyumweru gishize hagati y’ingabo za SADC ziganjemo izo muri Afurika y’Epfo zasakiranye n’abarwanyi ba M23.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04, Gashyantare, 2025 mu Nteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo habereye ibiganiro mpaka byakozwe n’Abadepite bari batumije Minisitiri w’ingabo n’Umugaba mukuru wazo ngo babahe ibisobanuro ku biherutse kuba ku ngabo z’iki gihugu.

Izo ngabo zagiye kurwana mu Burasirazuba bwa RDC mu butumwa bwa SADC, icyakora byaje kumenyekana ko byari mu nyungu za Perezida Cyril Ramaphosa n’abagize umuryango we bashaka kwagura ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubwo yahabwaga ijambo ngo agire icyo abivugaho, Minisitiri w’Ingabo Motshekga yasobanuye ko ingabo zarashweho ‘zitari’ mu mirwano.

Nyuma yo gusobanura, Abadepite bagaragaje ko ibyo bisobanuro bidafatika kuko basanze bitandukanye n’ibiri mu nyandiko SADC yoherereje ingabo.

Ubwo yabazwaga umubare w’abakomeretse n’aho abandi basirikare bari, ni ukuvuga abasirikare bose ba Afurika y’Epfo barimo n’abo M23 yafashe,

Umwe mu badepite yatangaje ko bibabaje kuba Minisitiri Motshekga yaRAbeshye abaturage ku butumwa ingabo z’igihugu zagiyemo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ati: “Kuki wowe Minisitiri [w’Ingabo] na Perezida mwatubeshye ku miterere y’ubutumwa bw’ingabo zacu muri DRC? Ntabwo zishinzwe kubungabunga amahoro, ziri mu mirwano ni uko bisobanurwa na SADC. Kubw’iyo mpamvu mwari mubizi ko zigomba kuraswaho ndetse mwari mubizi ko murikohereza abasore bacu kujya gupfira ku rugamba muri DRC.”

epite Niehaus yasabye Minisitiri Motshekga n’abandi bayobozi b’ingabo bose kwegura.

Ati “…Mugomba kwegura uyu munsi. Hanyuma se abandi ba Jenerali  bari gukina Golf kuri Copoli mu gihe abasirikare bacu bari gupfa bo bazegura ryari?”

Minisiteri y’ingabo  yavuze ko nyuma yo gupfusha abasirikare 14, hari gukorwa ibishoboka ngo izisigaye zibe zirinzwe.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *