
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, ku wa 11 Gashyantare 2025 ubwo yari mu Ntara ya Kirundo, yatangaje ko agiye kohereza Abarundi ku mupaka wa Bugesera mu rwego rwo kwitegura intambara yabo n’u Rwanda.
Ni amagambo atarakiriwe neza n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko ngo ibyo Ndayishimiye yavuze ari ugushoza intaramba ku Rwanda.
Frédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida w’u Burundi mu myaka itatu, kuva mu 1998 kugeza mu 2001, yanenze amagambo ya Perezida Ndayishimiye.
Icyo gihe Ndayishimiye ari mu Kirundo yagize ati: “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha. Ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi Kirundo aho byavuye’?”
Bamvuginyumvira yabwiye Télé Renaissance ko amagambo ya Ndayishimiye atari akwiye kuko igihe ibihugu bifitanye amakimbirane, biyakemura hifashishijwe dipolomasi.
Bamvuginyumvira usanzwe ayoboye Ihuriro ‘Urunani CFOR-Arusha’ ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, avuga ko amagambo ya Ndayishimiye ashobora gushyira u Burundi mu kaga.
Ati “Umukuru w’Igihugu cyacu yafashe inzira imugeza kure ku buryo gusubira inyuma bimugora, ahubwo ahitamo gufata iyo nzira yo gushyira u Burundi mu kaga.”
Bamvuginyumvira yagaragaje ko ubwo ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwajyagaho, Abarundi bari bizeye ko buzashyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha, cyane cyane ingingo yo kunga Abarundi bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku moko.
Yasobanuye ko ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza na Ndayishimiye bwahisemo gutandukanya Abarundi, burabaryanisha, buhohotera abatavuga rumwe na bwo bigera aho bajya mu buhungiro, abandi barafungwa.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye mu Ukuboza 2023. Byatumye u Burundi bufunga imipaka muri Mutarama 2024, n’ubu iracyafunze.