March 12, 2025

Avuga ko ibyo Kabila akora abifatanyamo n’u Rwanda, ibintu rwo rwahakanye kenshi.

Ndetse na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Juvénal Marizamunda wari uri muri iyo nama ahagarariye u Rwanda yavuze ko rutigeze rutera DRC ahubwo rwashyizeho ingamba zo gukumira ko hari igisasu kizongera kuva yo kikagwa mu Rwanda.

Tshisekedi yabwiye abari bamuteze amatwi ko Joseph Kabila  ari we ukorana na M23, byose bikaba bifitwemo uruhare n’u Rwanda.

Yagize ati: “ Sinemera ko abatavuga rumwe na njye ari bo bafashe intwaro bakaza kundwanya. Ni uwo nasimbuye Joseph Kabila wafatanyije n’u Rwanda baza kutudurumbanya”.

Imvugo ya Tshisekedi ntiyatinze kwamaganwa n’abo ku ruhande rwa Kabila binyuze mu ijwi ry’Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Kabila witwa Ferdinand Kambere.

Iryo shyaka ryitwa Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie, (PPRD).

Kambere avuga ko ibyo Félix Tshisekedi avuga ari amatakirangoyi kubera ko ikibazo cy’umutekano mu gihugu cye cyamurenze.

Asanga bibabaje kubona yirengagiza uburemere bw’ibibera mu gihugu cye, ahubwo agashaka abo abyegekaho.

Uyu mugabo kandi avuga ko bisa n’aho Tshisekedi ashaka guhindura imvugo, ibyo yari asanzwe avuga by’uko u Rwanda ari rwo rumutera bigahinduka bikaba Kabila.

Ferdinand Kambere avuga ko umuvuno wa  Tshisekedi udashobora kugira icyo ufasha mu gutuma igihugu gitekana.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *