
Rwangombwa yabwiye itangamakuru ko hari icyizere gifatika cy’uko ubukungu b’u Rwanda buzakomeza kuzamuka ndetse bikarenga uko byari biteganyijwe.
Yagize ati: “ Turateganya ko uyu muvuduko uzawukomeza kandi ukazarenga 8.3% twateganyaga mu mwaka wa 2024”.
Ibibazo by’ubukungu biri hirya no hino ku isi byatumye ubukungu ahenshi ku isi budindira.
Mu myaka igera kuri ine ishize, isi yahungabanyijwe na COVID19, ihungabanywa n’íntambara ya Ukraine n’Uburusiya, hazamo iya Israel na Hamas byose biza byiyongera ku ngaruka zikomeye zikomoka ku mihindaguriire y’ikirere.
Kugira ngo u Rwanda ruhangane ni ibyo byose, byarusabye guhanga udushya mu micungire y’imari yarwo, mu kuvugurura ubuhinzi, ubukerarugendo, imisorere, ukwizigama no mu gushora imari ahantu hitondewe.
Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko indi ngingo ikomeye yafashije ubukungu bw’igihugu ari ugukora ku buryo agaciro k’ifaranga kadatakara cyane.
Ikintu gikunze gutuma ifaranga iryo ari ryo ryose rita agaciro ni uguhenda kw’ídolari rya Amerika.
Kubera ko u Rwanda rutumiza byinshi mu mahanga birusaba ko rusohora amadolari menshi kurusha ayo rwinijiza binyuze muri bike rwohereza yo.
Icyakora abayobozi ba BNR bavuga ko umusaruro w’imbere mu gihugu uzamuka gahoro gahoro bikagatuma itakara ry’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda rigabanuka mu rugero runaka.
Urugero ni uko mu gihe gito gishize, ako gaciro kari karatakaye kuri 5.2% ubu kakaba kari kuri 4.1%.