
Nyuma y’Ubwami bw’u Bwongereza (UK), Guverinoma y’u Budage na yo yatumije Ambasaderi w’u Rwanda i Berlin ngo asobanure ku birego bikomeje gushinjwa igihugu cye birebena n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage Annalena Baerbock yatumije Ambasaderi Igor CESAR ku wa Kane tariki ya 20 Gashyantare.
Guverinoma y’u Rwanda ibonwa guhamagazwa kw’Ambasaderi w’u Rwanda n’Igihugu muri ibi bihe, ari amahirwe yo kugaragaza ukuri ku muzi w’umutekano muke wabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC, ingorane z’ubuhezanguni bushingiye ku ivanguramoko n’ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe mu kurinda imipaka yarwo.
Ibihugu by’u Burayi byatangiye guhamagaza abahagarariye inyungu z’u Rwanda mu gihe abagize guverinoma ya RDC bamaze iminsi bazenguruka mu bihugu bitandukanye n’amahanga bakwirakwiza ibirego bidafite ishingiro basaba ko amahanga yahagarika ubufatanye mu by’ubukungu na dipolomasi.
Zimwe mu mpamvu zahimbwe na Leta ya RDC zishingirwaho mu kugerageza gusopanyiriza u Rwanda mu bihugu, imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa, harimo kuvuga ko u Rwanda rwaba rufite ingabo mu Burasirazuba bwa RDC zifatanya n’inyeshyamba za M23, ko rwiba amabuye y’agaciro, no kuvuga ibibazo byose Congo ifite ari u Rwanda rubibatera.
Minisiteri y’u Budage na yo yahamagaje Ambasaderi ivuga ko ifite amakuru y’uko u Rwanda rwaba ruvogera ubusugire bwa RDC, mu gihe ahubwo ari rwo rwahuye n’ingaruka z’ibitero by’ibisasu byatewe i Rubavu bigahitana abantu basaga 16, bigakomeretsa abasaga 17.
U Rwanda ruvuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma rwivanga mu mirwano ihuje ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’abacanshuro, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ingabo z’u Burundi, iza SADC na Wazalendo, ko ahubwo rurajwe inshinga n’ibibazo by’umutekano muke wototera imipaka yarwo.
Ni muri urwo rwego Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashyizeho ingamba z’ubwirinzi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano biri hakurya y’umupaka w’Igihugu byototera guhungabanya ituze ry’Abanyarwanda.
U Randa kandi rubangamiwe by’umwihariko n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’umutwe w’iterabwoba w’Abajenosideri wa FDLR umaze kugaba ibitero bisaga 20 ku butaka bw’u Rwanda ishyigikiwe na Leta ya Congo.
Ku rundi ruhande, u Budage bwemeranywa n’u Rwanda ko hakenewe igisubizo cya Politiki nubwo Guverinoma ya Congo yo yahisemo ibisubizo bya Gisirikare, bishobora guteza intambara y’Akarere kose.
Leta y’u Budage yasabye iya Kinshasa kugirana ibiganiro na M23 kandi igatega ugutwi impungenge z’u Rwanda zumvikana ku mutekano n’ubusugire bwarwo.