March 12, 2025

Mu Mujyi wa Uvira ibintu biri gufata indi sura nyuma y’uko abasirikare ba DRC batangiye kuhava berekeza mu Mujyi wa Kalemie.

Abenshi mu basirikare b’iki gihugu bari kugana ahari ubwato ngo bambuke bagana muri Kalemie, bakuremo akarenge M23  itarabageraho.

M23 ikomeje kotsa igitutu izo ngabo zifatanyije n’iz’Uburundi kandi izi ngabo zari zaraburiwe n’abarwanyi ba M23 ko zishatse zataha mu Burundi hakiri kare.

Icyakora Umuvugizi wazo ku rwego rw’igihugu yavuze ko ingabo z’Uburundi zitava muri Kivu y’Amajyepfo nubwo ziri gushyirwaho igitutu.

Muri iki gihe ubwo ingabo za DRC ziri kuva muri Uvira, hari kwibazwa niba iz’Uburundi zizabasha gukoma imbere abarwanyi ba M23 bariye karungu.

Kutagira ibikoresho no kuba hari benshi muri bo batarahembwa umushahara w’amezi menshi biri mubyongerera ingabo z’Uburundi gucika intege.

Indi ngingo ishobora kuba ica intege aba basirikare ni uko na bagenzi babo bapfiriye mu ntambara barwana na M23 ubutegetsi bw’Uburundi butigeze bubibahera icyubahiro ngo bashyingurwe nk’intwari.

Kuba Kamanyola yaraye ifashwe byatumye abantu babona ko na Uvira nayo itari butere kabiri idafashwe.

Ikindi kivugwa muri kariya gace ni uko hari imfungwa nyinshi zasohotse muri gereza ya Uvira, zihabwa uburyo bwo kwidegembya, bikaba ikimenyetso cy’uko abo nabo bashobora kwifatanya na AFC/M23 mu kurwanya ubutegetsi bwari bwarabafunze.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *