March 12, 2025

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaza ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahinduye Guverineri wa Banki Nkuru Bwana John Rwangombwa amusimbuza uwari umwungirije Madamu Soraya Hakuziyaremye.

Ubusanzwe Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu agira manda y’imyaka itanu ishobora kungerwa rimwe.

Soraya azungirizwa na Dr. Justin Nsengiyumva. Rwangombwa ni umucungamari wabigize umwuga.

Mu mirimo ya Leta ijyanye n’ubu bumenyi, yayitangiriye mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, aba Komiseri mukuru ushinzwe ibikorwa, hari hagati ya 1998 na 2002.

Muri uwo mwaka yahinduriwe imirimo ajyanwa muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, ashinzwe ikigega cya Leta, ibyo bita mu Cyongereza National Treasury Department.

Nyuma y’imyaka itatu yahise agirwa Umucungamari mukuru muri iyi Minisiteri, hari mu mwaka wa 2005.

Mu mwaka wa 2009 yabaye Minisitiri w’imari n’igenamigambi.

Tariki 25, Gashyantare, 2013 John Rwangomwa yagizwe Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, umurimo yakoze kugeza kuri uyu wa Kabiri ubwo yawusimburwagaho na Soraya Hakuziyaremye wari umwungirije.

Ubwo yajya ku nshingano zo kuyobora BNR, Rwangombwa yari asimbuye Francois Kanimba nawe wari umaze manda ebyiri ayiyobora.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *