March 12, 2025

Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB), gitangaza ko amabuye y’agaciro mu Rwanda yatangiye gucukurwa mu 1930, mu gihe mu 1918 Abakoloni b’Ababiligi bakoze ikarita igaragaza ibijyanye n’amabuye acukurwa mu Rwanda. 

Igihugu cy’u Bubiligi, u Bwongereza, Canada, u Budage ni bimwe mu bihugu byafatiye u Rwanda ibihano birushinja gufasha umutwe wa M23 ndetse bimwe muri ibyo bakavuga ko u Rwanda rukura amabuye y’agaciro mu Burasirazuba bwa Congo.  

Amateka agaragaza imyaka 95 ishize u Rwanda rucukura amabuye y’agaciro ndetse hamwe mu hacukurwa amabuye y’agaciro higishwa mu mashuri mu isomo ry’Ubumenyi bw’Isi (Géographie).  

Amwe mu mabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda ni gasegereti, coltan, korombo tatarite, tungsten ndetse na Zahabu.

Nsengumuremyi Donat, Umuyobozi muri RMB, yanyomoje abavuga ko mu Rwanda nta mabuye y’agaciro ahari, kuko ngo mu ababivuga ni na bo batangiye ubucukuzi mu Rwanda. 

Yagize ati: “Biba bitumvikana ko ari bo bavuga ko u Rwanda nta mabuye rufite kandi amakarita tugenderaho yerekana ibijyanye n’amabuye iya mbere yakozwe n’Ababiligi yasohotse mu 1918, hanyuma mu 1930 bagaragaje ibikorwa by’amabuye n’ubucukuzi buratangira.”

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruri mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda kuko ruza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza igihugu amafaranga menshi nyuma y’ubukerarugendo. 

Uru rwego rw’ubucukuzi rwinjije miliyoni 516 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2021,  avuye kuri miliyoni 124.9 z’amadolari mu mwaka wa 2020.

Mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2022, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda miliyoni 585$ (arenga miliyari 631 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ni imibare yatangajwe mu mpera z’umwaka wa 2022, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubucukuzi.

Mu Rwanda habarurwa ibirombe by’amabuye y’agaciro kandi bifite impushya 154 biri mu bikorwa by’ubucukuzi ndetse n’ibigo bikora ubushakashatsi bigera muri 18.

Mu 2020 amafaranga yavuye mu mabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje mu mahanga yageze kuri miliyoni 733z’amasolari y’Amerika.

Icyakoze mu 2021 umusaruro w’amabuye y’agaciro woherezwa mu mahanga wagarabanuutse, ugera kuri miliyoni 516 z’amasolari kubera ibiciro byari hasi ku isoko mpuzamahanga.  

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2020) yerekana ko mu 2015 kugeza mu 2019, u Rwanda rwinjije asaga miliyari 1, 4 z’amadolari ya Amerika avuye mu mabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga.

Nko mu bihembwe bine by’umwaka wa 2015, amabuye y’agaciro yagurishijwe mu mahanga yinjije miliyoni 149 z’amadolari y’Amerika. 

Icyo gihe hacurujwe gasegereti, coltan, wolfram n’ubundi bwoko bw’amabuye (budasobanurwa ubwo ari bwo muri iyi raporo).

Umwaka wakurikiyeho wa 2016, hinjiye miliyoni zisaga 166,5 z’amadolari aho gasegereti yinjije miliyoni 34,8 z’amadolari; coltan yinjiza miliyoni 39,7z’amasolari; wolfram yinjiza miliyoni 11,9 z’amadolari naho ubundi bwoko bw’amabuye bwinjiza miliyoni 80z’amadari.

Mu 2017 umusaruro wariyongereye ndetse usa n’uwikubye inshuro zirenze ebyiri kuko igihugu cyinjije miliyoni zisaga 373 z’amadolari yakusanyijwe mu bihembwe bine by’uwo mwaka.

Gasegereti yavuyemo miliyoni zisaga 50,1 z’amadolari; coltan miliyoni 62,1bz’amadolari; wolfram yinjije miliyoni 12,6 z’amadolari mu gihe ubundi bwoko bw’amabuye bwinjije miliyoni 248, 5 z’amadolari.

Umwaka wa 2018 ho hinjijwe miliyoni 346, 6 z’amasolari, ubundi bwoko bw’amabuye y’agaciro ni bwo bwari ku isonga mu kwinjiriza igihugu angana na miliyoni 204, 4 z’amadolari.

Mu 2019 ni bwo mu Rwanda hatangijwe uruganda rutunganya zahabu rufite ubushobozi bwo gutunganya toni esheshatu ku kwezi.

Ku mabuye y’agaciro u Rwanda rwoherezaga mu mahanga, mu 2019 hatangiye kwiyongeraho zahabu [nk’uko bigaragara muri raporo], byanatumye muri rusange umusaruro wiyongera ugera kuri miliyoni 412,6 z’amadolari.

Zahabu yagurishijwe mu mahanga yinjirije igihugu miliyoni 276,2 z’amadolari; gasegereti yinjiza miliyoni 37 z’amadolari; coltan yinjiza miliyoni 44,9 z’amadolari; wolfram ivamo miliyoni 16,9 z’amadolari mu gihe ubundi bwoko bw’amabuye bwavuyemo miliyoni 37,4 z’amadolari. 

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *