
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) cyahumurije abaturage batinze kugezwaho amazi meza mu ngo, kigaragaza ko ubu gifite konteri zisaga 11 500 zizagabanya igihe abaturage bamaraga bategerejwe kugezwaho amazi meza.
Icyo kigo kivuga ko izo konteri zihagije ku baturage batinze guhabwa amazi mu ngo kandi kikaba cyaratumije izindi ibihumbi 33 mu rwego rwo kurushaho kongera ingano y’abazihabwa.
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza yabibwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), mu biganiro WASAC yagiranye n’abagize iyo Komisiyo cyagarukaga ku bibazo byagaragaye muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta y’Umwaka w’ingengo y’imari ya 2023/2024.
Prof. Munyaneza yemeye ko abaturage basaba amazi batahabwa ku gihe, yizeza ko cyavugutiwe umuti urambye.
Yagize ati: “Dufite koko abagiye batinda guhabwa amazi bitewe n’impamvu zinyuranye, harimo rwiyemezamirimo watindaga kutugezaho konteri ariko turavuga ngo reka, dukore isuzuma.
Twashyizeho uburyo abaturage bayasaba binyuze mu ikoranabuhanga, tureba niba abayobozi bacu dufite mu ntara niba babikora.”
WASAC yagaragaje ko tariki ya 21 Kamena 2025 ari bwo yatahuye ko hari abaturage basaga 7 102 basabye guhabwa amazi, muri bo 3 979 ni bo byagaragara ko bamaze kuzuza ibisabwa, mu gihe 3 213 bo bakirimo kubyuzuza.
Ati: “Uwo munsi twari dufite mu bubiko bwacu konteri 11 514, bivuze ko ugeraranyije n’ibihumbi bisaga 7 byasabye, abaturage bakwiye kumenya ko dufite kanteri zihagije.”
Yavuze ko kandi ubu hatumijwe izindi konteri 33 000 zo gukomeza gukwirakwiza amazi.
Perezida wa PAC, Hon Muhakwa Valens yabajije WASAC ikibura ngo izo konteri ziri mu bubiko zihabwe abaturage basaba amazi.
Yagize ati: “Hanyuma ubu bukererwe buhari, kandi mufite ibikoresho, abantu basaga ibihumbi 7 barasaba, mwebwe mufite konteri mwaha abakiriya ibihumbi 11, ariko bakamara igihe batarasubizwa.”
WASAC yasubije ko ifite ikibazo cy’ubuke bw’abakozi bafunga za konteri mu gihe cyo gutanga amazi, aho ubu igiye kubongera binyuze mu gukoresha abikorera basanzwe bakorera amazi abaturage (polombers), bityo bafashe abakozi bayo kuyabagezaho ku gihe.