
I Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025, harasinywa amasezerano agamije gushyira iherezo ku bibazo bimaze igihe hagati y’impande zombi.
Ni amasezerano ashyirwaho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi.
Hashize iminsi i Washington hari ibiganiro byagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru atangwa n’Ibiro bya Perezida wa DRC byemeje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Thérèse Kayikwamba, aza gushyira umukono ku masezerano mu izina rya Guverinoma.
Aya masezerano arashyirwaho umukono nyuma yaho kuwa 18 Kamena uyu mwaka nabwo itsinda ry’uRwanda ryari riyobowe na Ambasaderi w’iki gihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Mathilde Mukantabana ndetse n’irya DRC bemeje ibijyanye n’aya masezerano ku buhuza bwa Amerika na Qatar.
Ni ibiki bikubiye muri ayo masezerano ?
Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivuga ko umuhango w’isinywa ry’aya masezerano utangira ku isaha ya saa saba n’igice z’amanywa , ni ukuvuga Saaa kumi n’ebyiri za Kigalli na Kinshasa, ukaza kuyuborwa n’Umunyamabanga n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Chimpreport isubiramo Ibiro bya Perezida wa Congo ko amasezerano ashyirwaho umukono , yibanda ku bintu bine by’ingenzi bikwiye kwitabwaho birimo kubaha ubusugire bw’ikindi gihugu no kwirinda gushoza intambara, guhagarika gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro iva mu bindi bihugu.
Mu bindi kandi bikubiyemo harimo gushyiraho Itsinda rihuriweho rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’umutekano wambuka imipaka ishyira mu bikorwa inyandiko y’ibikorwa mu bya gisirikare bita “Concept of Operations (CONOPS) yemejwe ku wa 31 Ukwakira 2024.
Amakuru avuga ko Kayikwamba umaze icyumweru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaherekejwe n’umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi.
Byari byavuzwe ko kuwa 15 Kamena ari bwo hashyirwaho umukono ku masezerano hagati y’impande zombi, bigakorerwa i Washington muri White House. Icyakora ntibyakozwe ku bwo kudahuza ku ngingo zimwe na zimwe.
U Rwanda rusaba DRC kubanza gukemura ibibazo by’umutekano bibangamiye u Rwanda, by’umwihariko ikibazo cya FDLR.
Amerika kandi yasabye u Rwanda guhagarika ubufasha ivuga ko ruha M23, nubwo rwakomeje kubihakana inshuro nyinshi.