July 3, 2025

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yafashe impapuro zimwemerera guhagararira ishyaka rye, NRM (National Resistance Movement) mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Mutarama 2026.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Kamena 2025 ni bwo Perezida Museveni yafashe inyandiko kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora i Kampala aho yari agaragiwe n’imbaga y’abamushyigikiye barimo abayobozi bakomeye muri Guverinoma ndetse n’abaturage bari bitwaje amabendera; bamugaragariza urukundo.

Uretse Museveni hari abandi bakandida bazahatana nawe bo mu mashyaka atandukanye barimo n’abamaze gufata impapuro n’abandi bateganya kuzazifata.

Robert Kyagulanyi Sentamu uzwi nka Bobi Wine, uhagarariye ishyaka rya National Unity Platform, (NUP) nawe yamaze gutangaza ko azahangana na Museveni mu matora.

Mu bandi batangaje ko baziyamamaza harimo Nathan Nandala Mafabi w’ishyaka Forum for Democratic Change, (FDC), Apostle Henry Byamukama w’ishyaka Labour Party n’abandi.

Nyuma y’uko Abakandida bose bujuje ibisabwa; Komosiyo y’Igihugu y’Amatora izatangaza abemerewe guhatana nyuma hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.

Perezida Museveni w’imyaka 80 yafashe ubutegetsi mu 1986.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *