July 5, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje impamvu nubwo ari ngombwa gufunga umukandara (funga mkanda), bitabujije ingengo y’imari kuzamuka.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025.

Yasobanuye ko gufunga umukandara ari ugukoresha neza ibihari.

Ati: “Gufunga umukandara ni ukuvuga ngo dukoreshe neza bike dufite ni cyo bivuze, kubera ko hari byinshi dushaka gukora birenze ibyo dufite. Iyo ufunze umukandara ni ukuvuga ngo wongera ibyo washoboraga gukora kubera ko warondereje usigira ibitari byabonye …. gitandukanye n’ibyo bindi.”

Yavuze ko ingengo y’imari yo gukoresha, mbere yuko inagenwa haherwa ku bikenewe, habanza kurebwa ibihari, ibyo ufite nuko bingana.

Yagaragaje byinshi bitandukanye byatumye ingengo y’imari yiyongera.

Ati: “Kuzamura ingengo y’imari byatewe na byinshi tubona bigomba gukorwa, bikenewe, ariko tunabona n’ahantu twagenda tuvana amafaranga adushoboresha kubikora, ni cyo iyo mibare ivuze gusa, iyo 21% yiyongereye.”

Yongeyeho ati: “Ntabwo ari ukuvuga ko hatakiri kwa kundi ko kurondereza cyangwa gukoresha neza, ahubwo twagize amahirwe mu byinshi byiyongera buri munsi tugomba gukora bidusaba n’ubushobozi tudafite, twasanze aho dushobora kugabanya handi cyangwa kuzakura amafaranga hagenda hazamuka.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ahantu hashoboraga kuva amafaranga, ariko akaba atahavanwaga, naho aho hagize uruhare mu kuzamura ingengo y’imari.

Yagize ati: “Hanyuma tujya no mu gushakisha ahaturuka amafaranga, hari aho twasanze tutahavana amafaranga kandi twagombye kuba tuyahavana, ubwo akaba arinjiye. Hanyuma turongera dufata umurongo w’ibikeneye gukorwa turavuga tuti hari ibyo tutasimbuka.”

Umukuru w’Igihugu yanagarutse kuri bamwe bari barahagaritse imfashanyo, ariko bamenya ukuri bakongera bakagira iyo batanga.

 Ati: “Turongera dushaka no muri ba bandi bari barahagaritse imfashanyo bamwe ngira ngo aho bamariye kubona ukuri barabireka biraza. [….] ibyo twari twarafunze kubera ko twabonye ko aba nabo bafunze bagera aho bakaza n’iyo bazana igice ingengo y’imari iriyongereye.”

Ibyo ni byo bituma hatabaho gukomeza gufunga kandi hari ikiyongereye mu bushobozi bwabonetse.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *