July 5, 2025

U Rwanda rwagaragaje ko mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wakomeza guhabwa ubwinyagamburiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) nta kabuza ikibazo na cyo kizakomeza kandi ruzakomeza kwirinda nk’ibisanzwe.

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Nyakanga 2025, yavuze ko nubwo hasinywe amasezerano y’amahoro mu gihe atakubahirizwa FDLR ntikurweho bisobanuye ko n’ikibazo kizagumaho.

Perezida Kagame yagaragaje ko amasezerano yasinyiwe i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati y’u Rwanda na DRC atazashyirwa mu bikorwa na Washington ahubwo azubahirizwa n’impande zayasinye.

Yavuze ko byagiye biba kenshi impande zombi zigasinya amasezerano ariko ntashyirwe mu bikorwa ari cyo cyatumye ikibazo kidakemuka ari na yo mpamvu bikomeje bityo u Rwanda rwakomeza ingamba z’ubwirinzi.

Yagize ati: “Niba FDLR idakuweho kandi hari uko twumvikanye mu masezerano ko igomba kuvaho ibyo bisobanuye ko nikomeza kuba ihari ubwo ikibazo kizakomeza kuba gihari, kandi u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rugomba gukora mu gihe FDLR iri hafi y’imipaka yacu.”

Perezida Kagame yashimangiye ko FDLR yabaye ikibazo kuva kera, ikaba ikibazo uyu munsi ndetse izakomeza kuba ikibazo no mu gihe kizaza igihe cyose izaba ikiriho ihirahira ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yaboneyeho gushimangira ko u Rwanda rutazakenera uruhushya kugira ngo rubone gufata ingamba z’ubwirinzi mu gukumira akaga katezwa n’uwo mutwe cyangwa abandi bagerageza guhungabanya ituze ry’Abanyarwanda.

Ati: Nk’uko nabivuze kenshi ntidukeneye uruhushya rw’uwo ari we wese rwo kurinda Igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagaragaje ikibazo kandi rutazigera na rimwe rwanga kubahirizwa ibyo amasezerano avuga ariko mu gihe abo bumvikanye bakomeza kuyakerensa cyangwa kuyasuzugura ruzahangana n’ikibazo uko bikwiye.

Yagize ati: “Ntimuzigera mwumva u Rwanda rwanga gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho ariko niba abo turi gukorana bakomeje amanyanga bakadusubiza mu bibazo tuzahangana n’ikibazo nkuko twahanganye na cyo. Ariko twe turi inyangamugayo, turakomeje, kugira ngo dushyire mu bikorwa ibyo twumvikanye dukemure ikibazo.”

Yongeyeho ko mu masezerano buri wese hari ibyo yiyemeza ariko ikibazo ari uko bose bireba badakoresha ukuri.

Avuga ko kuba uruhande rumwe rutakubahiriza ibyumvikanyweho bigira ingaruka ku rundi ariko mu gihe byakwanga hazakomeza gushakishwa ibisubizo.

Ku wa 27 Kamena 2025, ni bwo u Rwanda na DRC basinye amasezerano y’amahoro yateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku mpande zombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko ayo masezerano azashingira ahanini ku isenywa burundu ry’umutwe wa FDLR ubangamiye bikomeye umutekano w’u Rwanda n’akarere kose muri rusange, bizakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Amerika yagaragaje ko ayo masezerano ari intambwe iganisha ku gushyira akadomo ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka isaga 30 ugaragara mu Burasirazuba bwa DRC.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *