
Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatanu tariki 18, Nyakanga, 2025 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Ingabire Victoire Umuhoza afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu giohe iperereza ryimbitse ku byo aregwa rigikora.
Ingabire afunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo no gushaka guhirika ubutegetsi.
Ibyaha Ingabire Victoire akurikiranyweho n’ubutabera birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho na Perezida wa Repubulika no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Ubushinjacyaha buvuga ko we n’abo bafatanyije mu ishyaka DALFA-Umurinzi bateguraga uko umugambi wabo uzagerwaho, bafite na gahunda bise “Intumbero y’ejo hazaza” ikubiyemo uko ibikorwa byabo bizakorwa.
Aba bambari ba Ingabire bakoraga amahugurwa anyuze mu nzira enye bumvaga ko azabafasha mu gukuraho ubutegetsi.
Izo nzira zirimo iyo bise “Mobilization and Persuasion”, bivuze ko bigaga uburyo batangiza ibikorwa bitagira ingaruka ariko bigamije gutinyura abaturage bagahangana n’ubutegetsi bita ubw’igitugu buriho mu Rwanda.
Indi nzira ni imyigaragambyo hagamijwe kugaragaza ko bahari kandi biteguye guhangana na leta.
Inzira ya gatatu ni iyo bise “Non cooperation tactic” ishingiye ku kutumvira gahunda za Leta zose, zirimo no kwanga gutanga imisoro no kwigomeka ku bindi bikorwa bya Leta n’ibicuruzwa nka Made in Rwanda.
Harimo kandi n’indi nzira bise “Dilemma” bavugaga ko bazatangira kuyikoresha bamaze kubona umubare munini w’abayoboke kuko yo ifite ingaruka nyinshi. Ahanini ngo iba igamije gushyira leta mu gihirahiro, aho bakora ibintu bigacanga leta ikabura icyo ikora.
Ubwo urubanza ruzaba rwagiye mu mizi nibwo byinshi kuri uru rubanza bizamenyekana.